Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Mata yitabye urukiko mu rubanza akurikiranwemo ibyaha bya ruswa.
Icyiciro cy’urubanza kigomba kugaragarizwamo ibimenyetso cyatangiye kuri uyu wa Mbere mu gihe amashyaka ya politiki muri Israel abonana na perezida kugira ngo harebwe uko hashyirwaho guverinoma nyuma y’amatora adasobanutse yo mu kwezi gushize.
Aya matora yo ku ya 23 Werurwe ahanini yari referendumu kuri Netanyahu ariko nta cyemezo gifatika yatanze.
Minisitiri w’intebe umaze igihe kinini muri Israel akurikiranyweho icyaha cyo kwakira ruswa, uburiganya no gukoresha nabi icyizere yari afitiwe mu manza eshatu zimaze igihe kirekire. Yamaganye ibi birego avuga ko ari nko ‘“guhiga abarozi” bikorwa n’itangazamakuru rimwanga ndetse n’abashinzwe kubahiriza amategeko.
Urubanza rwa ruswa rwa Netanyahu kandi nk’uko tubikesha Alarabiya, rwasubukuwe mu gihe amashyaka ya politiki yo muri iki gihugu asuzuma niba agomba gushyiraho guverinoma itaha nyuma y’amatora atavugwaho rumwe, cyangwa akava ku butegetsi kugira ngo yibande ku bibazo bye biri mu butabera.
Hagati y’ubuhamya bw’abatangabuhamya mu cyumba cy’Urukiko rwa Yeruzalemu no kugisha inama ku biro bya perezida hirya no hino mu mujyi, hasezeranyijwe ko uyu uza kuba umunsi w’ikinamico rya politiki ridasanzwe muri iki gihugu, ryibanda cyane ku bikorwa bya Netanyahu bigenda byiyongera byo gushaka kuguma ku butegetsi.
Netanyahu niwe Minisitiri w’Intebe umaze igihe kinini muri Israel kandi yatsimbaraye ku butegetsi binyuze mu matora ane atoroshye mu myaka itarenze ibiri, nubwo yahuye n’ibirego bya ruswa, uburiganya no gukoresha nabi icyizere yari afitiwe. Amatora yo ku ya 23 Werurwe ahanini yari referendumu ku buyobozi bwe ariko nta cyemezo gifatika yatanze.
Amashyaka ya politiki yo muri Israel aratangira kubonana na Perezida Reuven Rivlin ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere kugira ngo harebwe umukandida ugomba guhabwa inshingano yo gushyiraho guverinoma itaha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


