Minisitiri w’Intebe wa Mali, Choguel Kokalla Maïga, yashinje u Bufaransa bwarashatse gucamo igihugu mo kabiri bubinyujije mu bikorwa byabwo bya gisirikare, ubwo yari imbere y’abadipolomate bakorera i Bamako.
Maïga, uyoboye guverinoma y’inzibacyuho yashinzwe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi inshuro ebyiri, muri Kanama 2020 na Kamena 2021, yibasiye u Bufaransa mu minota isaga 45 imbere y’abadipolomate bari bateraniye ku biro bya Minisitiri w’Intebe atiriwe agera aho asaba ko Operation Barkhane iyobowe n’u Bufaransa yasoza ibikorwa byayo.
Minisitiri w’Intebe Maïga ati “Nyuma y’igihe cy’ibyishimo “mu 2013 igihe abasirikari b’Abafaransa babohoraga amajyaruguru ya Mali, yari yarigaruriwe n’imitwe y’abajihadiste,” gutabara byaje guhindukamo igikorwa cyo kugabanyamo Mali kabiri binyuze mu kugira igice kimwe cy’ubutaka bwacu aho abaterabwoba babonye umwanya wo guhungira, kugira ngo bongere kwisuganya kugirango bagarukane imbaraga guhera mu 2014 “.
Nyuma yo guhirika ubutegetsi, umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, CEDEAO, wafatiye ibihano Mali ku itariki ya 9 Mutarama, ibihano bishyigikiwe n’u Bufaransa n’ibindi bihugu by’inshuti.
Abayobozi ba Mali bashinja u Bufaransa, igihugu cyahoze kibakolonije, kuba bwaragize CEDEAO igikoresho cyabwo nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.
Yakomeje agira ati “Ikigamijwe ni ukutugaragaza nk’ibicibwa, hamwe n’intego y’igihe gito itazwi kandi itamenyekana yo kuniga ubukungu hagamijwe kuganisha, mu izina ry’abo tuzi …, ku guhungabanya umutekano no guhirika inzego z’inzibacyuho.”
Ati: “Abayobozi b’Abafaransa” ntibigeze bamenyesha abaturage babo igitekerezo cyabo rusange, igihe batabaraga muri 2013, ko bagiye gucamo ibice Mali “.
Yakomeje agira ati: “Ntidushobora gutwarwa, ntidushobora guhindura igihugu imbata; ibyo byararangiye”.
Maïga yibasiye kandi Takuba, umutwe w’ingabo zidasanzwe z’u Burayi watangijwe n’u Bufaransa kandi wagombaga guherekeza abasirikare ba Mali mu kurwanya abajihadiste, ashimangira ko uyu mutwe nta kindi ugamije kitari ugucamo ibice Mali.


