Minisitiri w’Intebe yahawe ntarengwa yo gukemura ikibazo cy’ibyuka biva muri SteelRwa

Sangiza iyi nkuru

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite basabye Minisitiri w’Intebe gukemura, mu myaka ibiri, ikibazo cy’ibyuka bihumanya bisohorwa n’uruganda rukora ibyuma rwa SteelRwa ruherereye mu Karere ka Rwamagana, abaturage bavuga ko bibagiraho ingaruka.

Mu mwanzuro wemejwe ku wa Gatatu, itariki ya 3 Ugushyingo, abadepite basabye Minisitiri w’intebe kubagaragariza raporo y’ibizaba biba byagezweho mu gukemura iki kibazo buri mezi atandatu.

Ibyavuye mu nteko ishinga amategeko byerekana ko iki kibazo kimaze imyaka 11 kibangamira abaturage.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije cyahagaritse uruganda kubera imyuka yangiza muri Kanama 2019, ariko nyuma rwemererwa gukomeza imirimo.

Ibi byatumye abaturage baturanye n’uru ruganda basaba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Donatille Mukabalisa, kubafasha gukemura ikibazo cyabo, berekana ko imyuka iva mu ruganda yangiza ubuzima bwabo.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite yasabye Komisiyo ishinzwe ubutaka, ubuhinzi, ubworozi, n’ibidukikije gusuzuma iki kibazo no gutegura imyanzuro y’Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu gusesengura iki kibazo, Komisiyo yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ibidukikije, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA), Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, na Minisitiri w’ubuzima.

Abandi ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba na Meya w’akarere ka Rwamagana.
Ibiganiro by’ibanze ku miterere y’uruganda, agaciro rufitiye igihugu, ingaruka zarwo ku baturage barukikije, n’ingamba zo gukemura ibibazo rutera.

Binyuze mu biganiro, abadepite basanze ko nubwo uruganda ari ingirakamaro ku gihugu, abaturage bakomeje gutabaza, bagaragaza ko guhura n’imyuka yangiza iva mu ruganda ari impungenge zikomeye.

Abadepite bavuga ko byagaragaye ko uruganda rutubahirije ikoreshwa rya sisitemu zo kugenzura ibyuka bihumanya ikirere, kandi ko inzego zishinzwe kurengera ibidukikije zaburiye ko ikibazo cy’ibyo byuka kitazakemuka burundu kuko uruganda ruri hafi y’abaturage.

Kwimura uruganda, abahatuye, cyangwa gukoresha ikoranabuhanga ryiza kugirango ibyuka bihumanya ikirere ntibisohoke, ni bimwe mu bisubizo bishoboka byasabwe n’inzego zitandukanye bireba, Guverinoma ikaba igomba gusuzuma uburyo bushoboka.

Perezida wa Komite, Alice Marie Uwera Kayumba, yavuze ko amafaranga yo kwimura abaturage azagenwa n’itsinda rya tekiniki, agaragaza ko kugeza ubu nta kigereranyo kirakorwa.

Yavuze ko agaciro k’uruganda ruvugwa kabarirwa byibuze miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko kurwimura byahenda kurushaho.

Bamwe mu badepite bavuze ko kwimura abaturage muri ako gace byaba bivuze ko ako gace kagenewe inganda, kandi atari byo.

Depite Uwera yavuze ko itsinda rya tekiniki rizayoborwa na Minisitiri w’intebe rizagaragaza inzira nziza yo gukemura iki kibazo.

Ati: “Icyo twibandaho ni ibisubizo bya nyuma, kureba niba ikibazo cy’abaturage gikemurwa neza, uburyo ubwo ari bwo bwose”.

Depite Germaine Mukabalisa yavuze ko hagomba gutekerezwa ingaruka zishobora guterwa n’ibyuka bibi ku buzima bw’abaturage.

Mukabalisa yavuze ko bijyanye n’uko abaturage bamaze imyaka 11 bahura n’ibyuka bihumanya ikirere, avuga ko bibateza ibibazo by’ubuhumekero.

Ati: “Birahagije, abaturage ntibagomba gukomeza guhumeka imyuka mibi ibangiza”, agaragaza ko gutinda kugira igikorwa kugira ngo ikibazo gihagarare bibuza ‘amahirwe yo kurokora ubuzima’.

Depite Uwera yavuze ko Minisiteri y’ubuzima itavuze niba yarakoze ubushakashatsi ku ngaruka zatewe n’ibyuka ku buzima bw’abaturage baturanye n’uruganda, ahubwo yavuze ko hakenewe kugenzura ubuzima bwabo kugira ngo ibimenye.

Yavuze ko atekereza ko ibyo bizashyirwa mu gusuzuma uburyo bwo gukemura iki kibazo kmu buhuzabikorwa buyobowe na Minisitiri w’Intebe.

Hagati aho, abadepite bamwe bavuze ko n’izindi nganda zo mu gihugu zigomba kugenzurwa kugira ngo hamenyekane niba zidasohora imyuka mibi igira ingaruka ku baturage bazegereye.

Imibare yaturutse mu ruganda ivuga ko rufite ubushobozi bwo gukora toni zigera ku 3.000 z’ibyuma ku kwezi kandi rukoresha abantu 580.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Minisitiri w’Intebe yahawe ntarengwa yo gukemura ikibazo cy’ibyuka biva muri SteelRwa
    Ariko se ubwo koko abashinzwe ibidukikije cg Standardisation bananiwe gutegeka urwo ruganda gukora installation ya modern Air Exhaust and Filter Systems niba koko uruganda babona rwinjiza?

    Simbona impamvu birinda bigera kwa PM, en moins que SteelRwa ari iye cg undi muyobozi, bakaba bibwira ko bari hejuru y’amategeko aturengera!!!

  2. Minisitiri w’Intebe yahawe ntarengwa yo gukemura ikibazo cy’ibyuka biva muri SteelRwa
    Ariko se ubwo koko abashinzwe ibidukikije cg Standardisation bananiwe gutegeka urwo ruganda gukora installation ya modern Air Exhaust and Filter Systems niba koko uruganda babona rwinjiza?

    Simbona impamvu birinda bigera kwa PM, en moins que SteelRwa ari iye cg undi muyobozi, bakaba bibwira ko bari hejuru y’amategeko aturengera!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *