Minisitiri w’Intebe yakiriye itsinda ry’abakozi ba IMF riyobowe na perezida wayo

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo, Minisitiri w’Intebe, Ngirente Edouard yakiriye itsinda ry’abakozi ba IMF barimo na perezida wayo, bakaba baje muri gahunda yo kwigira ku Rwanda ibitandukanye birimo no gushyira mu bikorwa gahunda y’uburinganire nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abagize iri tsinda rikora mu kigega mpuzamahanga cy’imari muri Afurika ( International Monetary Fund ( IMF ) batangaje ko hari byinshi bazigira ku Rwanda mu minsi 3 bazahamara baganira n’abayobozi batandukanye, bibanda kuri porogaramu za politiki y’uburinganire, imikoranire n’u Rwanda ndetse n’uburyo hakemuka ibibazo byaba bikirimo.

24265305638 87fe223be3 z

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Edouard , yahaye ikaze akabozi ba IMF

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’iki kigega ku mugabane wa Afurika, Abebe Selassie, yagize ati “Twaje mu Rwanda kurwigiraho uko rwashyize mu bikorwa politiki y’uburinganire bw’Abanyarwanda n’uburyo yafashije mu guteza imbere igihugu, kuko umusaruro imaze gutanga ugaragarira buri wese.”

Uyu muyobozi yakomeje ashima intambwe ishimishije u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye n’ubukungu cyane cyane mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, gusa anavuga ko ibyo bazarwigiraho bizafasha cyane mu kuvugurura imikorere ku bijyanye n’ubwuzuzanye bw’abanyagihugu mu bihugu byabo nk’uko bikorwa ku Rwanda, ko hakigaragara icyuho kinini ku isi mu bijyanye n’imyumvire ku buringanire n’iterambere.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri iki kiganiro kandi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver na we yavuze ko kuganira n’ababa baturutse mu bigo bikomeye nk’ibi muri Afurika, ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe imikoranire hagati yabyo n’u Rwanda, ndetse no kureba ibitagenda neza bikaba byavugururwa.

24265298288 4254b4b165 z

Amb, Gatete Claver, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bituma igihugu kibasha kumenya uko gihagaze, kikabasha gukosora ibitagenda neza.

Ubusanzwe imikorwanire y’iki kigega n’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda, igamije kurebera hamwe uburyo ubukungu bw’ibyo bihugu bwiyongera n’uburyo hashyirwa mu bikorwa gahunda zituma busugira, bityo ibihugu bihuriyemo bikanaganira ku bwuzuzanye bw’imikoranire hagati yabyo hagamijwe kuzamurana.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *