Minisitiri w’intebe yasabye ko gasutamo zo muri Afurika zakongera imbaraga mu ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri y’Ihuriro Mpuzamahanga rya za gasutamo zo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo (WCO-ESA) kuri uyu wa Kane tariki ya gatatu Gicurasi 2018, yavuze ko za gasutamo zikwiriye kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu rwego rwo guhangana n’ibibazo birimo ubucuruzi bwa magendu, kunyereza imisoro, ubucuruzi bw’ abantu n’ibindi.

WhatsApp Image 2018 05 03 at 6.19.59 PM
Uturutse ibumoso, Min. w’Intebe Dr. Ngirente n’abandi bayobozi ba WCO-ESA na RRA

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga bizafasha za gasutamo z’ibihugu bigize iri huriro gukora akazi kazo ka buri munsi mu buryo bugezweho nk’uko iterambere rihinduka umunsi ku wundi.

“Ibigo bya za gasutamo mu bihugu byacu bifite uruhare runini mu bukungu bwacu. N’ubwo buri rwego rwo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’amajyepfo rukora akazi karwo neza, kongerera ubushobozi abakozi b’izi nzego mu bijyanye n’ikoranabuhanga bikwiye gushyirwamo imbaraga”

Uyu muyobozi avuga ko gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga byafasha ibihugu bigize iri huriro guhangana n’ibibazo byambukiranya impaka bifitanye isano n’ikoranabuhanga rigezweho.

“Iyi ni ingingo y’ingenzi mu gihe ibihugu byacu birajwe ishinga no guhangana n’ibibazo bijyanye n’umutekano ndengamipaka birimo ubucuruzi bw’abantu,kwiciza ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ,ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ubundi bucuruzi butemewe muri rusange”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda(RRA), Richard Tushabe yatangarije Bwiza.com ko iyi nama igamije gusuzuma raporo y’ibyakozwe n’abatekinisiye ba za gasutamo bakoze mu minsi itatu ishize , kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi no gukumira ibicuruzwa bitemewe byinjira mu bihugu bigize iri huriro.

Tushabe yagize ati” Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi ndetse no gukumira ibicuruzwa byinjira mu bihugu byacu bitujuje ubuziranenge.Ntabwo ibi wabigeraho wenyine n’ubwo wavuga ko ugiye kubahiriza amategeko yose,bisaba imikoranire myiza nk’akarere kose n’isi muri rusange”

Bamwe mu bitabiriye iyi nama barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri huriro rya WCA-ESA, Kunio Mikuriya avuga ko iyi nama ari amahirwe abonetse yo kungurana ibitekerezo ku mbogamizi ziriho muri iyi minsi zirimo kongera ubunyamwuga ndetse n’ikoranabuhanga rigenda ritera imbere cyane muri iyi minsi.

“Tugiye kuganira ku buryo twakongera ubunyamwuga n’ubucuruzi bwo kuri internet,iki ni ikibazo kimese nka ‘Tsunami’,akenshi usanga umutekano wabwo ugoranye,rimwe na rimwe hazamo n’ibikorwa by’iterabwoba.Turarebera hamwe uburyo ibyo dushyize imbere mu bucuruzi bw’aka karere byajya ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kongera ubushobozi”

Mugenzi we akaba n’Umuyobozi Wungirije w’iri huriro,Dickson Kateshumbwa avuga ko iyi nama bazayungukiramo uburyo bwo korohereza ubucuruzi,uburyo bwo gukusanya imisoro,umutekano ndetse n’uburyo twahangana n’imbogamizi duhura nazo.

“Iyo duhuye mu nama nk’iyi,tuganira ku bijyanye na za gasutamo, tureba uburyo twafatanya nk’akarere, uburyo twahangana n’ibibazo byihutirwa dufite. Iyo urebye usanga hari gahunda nyinshi zagiye zishyirwaho mu rwego rwo kongerera ubushobozi bivuye mu nama nk’iyi turimo”

Iyi nama y’Ihuriro Mpuzamahanga rya za gasutamo zo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo(WCO-ESA) igizwe n’ibihugu 24 byo muri Afurika.Uyu mwaka ibereye I Kigali ku nshuro ya 23,i kaba iteraniyemo abayobozi bakuru b’ibigo by’imisoro n’amahoro na za gasutamo.

26999211647 98d8a77719 z
Abitabiriye inama bari baturutse mu bihugu 24 bitandukanye bya Afurika
WhatsApp Image 2018 05 03 at 6.19.58 PM2
Min. w’Intebe, Dr Ngirente atangiza ku mugaragaro iyi nama ku nshuro ya 23
41824297962 bd68d52df4 z
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Richard Tusabe

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *