Minisitiri w’Intebe yerekanye ibyagezweho n’u Rwanda mu kwita ku bagororwa

Sangiza iyi nkuru

Guhera mu mwaka w’2017, Guverinoma y’u Rwanda yavanye igihano cy’urupfu mu bihano bitangwa mu Rwanda, imwe mu ntambwe yatewe mu rwego rwo kwishamo ibisubizo, yasangijwe abitabiriye inama y’Umuryango uhuza Gereza zo muri Afurika (Africa Correctional Service Association- ACSA).

Iyo nama yatangiye i Kigali ku wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi, ikazasoza ku ya 19 Gicurasi 2017, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, wagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu guharanira imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa.

U Rwanda rwateye intambwe yabera amahanga urugero

Guverinom y’u Rwanda yakoze binshi bigamije kunoza imibereho y’abagororwa, ubunyamwuga igira uruhare muri porogaramu zigamije guteza imbere ibikorwaremezo.

Minisitiri Murekezi avuga ko u Rwanda rwahuye n’ikibazo gikomeye cy’umubare w’imfungwa n’abagororwa wabaye munini, ukaruta ubushobozi bwa gereza nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, icyo gihe zari zifungiyemo abakekwaga kuyigiramo uruhare.

Abanyarwanda ariko ngo ntibifashe mapfubyi, bashatse uko bakemura ibyo bibazo.

Ati “ Ku bw’amahitmo y’Abanyarwanda mu kubana nk’abantu biyunze, no kubona ko kugumisha imfungwa muri gereza bidatanga umuti w’ibibazo byacu, Abanyarwanda bahisemo kuvanaho igihano cy’urupfu mu mategeko yabo mu mwaka wa 2007, batangiza imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG), nk’uburyo bwunganira mu guhana.”

Minisitiri w’Intebe yakomoje ku bushake bwa Guverinoma y’u Rwanda mu kwita ku buzima bw’imfungwa n’abagororwa, ku bijyanye n’ubuzima.

Ati “Mu rwego rwo kwita ku mibereho yabo, Guverinoma y’u Rwanda yandikishije abagororwa bose muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, mu rwego rwo guharanira imibereho myiza no kugeza ku Banyarwanda bose serivisi zikwiye z’ubuzima[…]abagore bonse bafunze bahawe ubufasha bwihariye.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yabibukije ko ibyo yavuze bazabyibonera ubwo bazasura gereza ya Ngoma n’ikigo kita ku bana bafunze cya Nyagatare.

Ati “ Nimuhasura muzaba abahamya b’imbaraga u Rwanda rwashyize mu guharanira no guteza imbere imibereho myiza yabo.

Nubwo u Rwanda rwakoze byinshi mu kunoza ibintu bitandukanye muri urwo rwego, rukaba runifuza gukora byinshi kurushaho, ariko ngo ntiruragera aho rwifuza kugera, ni muri urwo rwego hari byinshi rwiteze kungukira muri iyi nama, bizarufasha kugeza ku rwego rugezweho serivisi z’amagereza.

ACSA yugarijwe n’ibibazo byakemuka

Akomoza ku nshingano za ACSA zirimo guhindura no guhuza ingamba z’inzego zikora ibirebana n’ubushinjacyaha muri Afurika biciye guharanira no guhuza iterambere ry’abagororwa, yagaragaje bimwe mu bibazo byugarije inzego zishinzwe imfungwa n’abagororwa muri Afurika.

Birimo ibijyanye n’ingengo y’imari idahagije n’abakozi bafite ubumenyi budahagije, bibangamiye ACSA kuzuza inshingano zayo.

Mu rwego rwo guhangana n’izo mbogamizi aributsa ko “ Ibihugu byose by’Afurika ndetse n’abikorera na sosiyete sivile bafite inshingano zo gufasha ACSA.”

Mu rwego rwo guhangana na bimwe muri ibyo bibazo, imfungwa n’abagororwa ngo ntibagombye kwirengagizwa.

Ati “ Ndifuza kubibutsa gufasha abagororwa kugira uruhare mu bikorwa bibabyara inyungu, bo ubwabo, gereza zabo n’iz’igihugu byabo.”

Ibyo ariko ngo ntibyagerwaho nta bufatanye buhari, niyo mpamvu yakanguriye abagize ACSA gukorana n’imiryango mpuzamahang itndukanye kugira ngo ibikorwa byayo bikomeze kubyara umusaruro.

Inama ya 4 ya ACSA yitabiriwe n’inzobere mu byo kugorora, abagize imiryango ya sosiyete sivile, abashakashatsi , abayobozo bo mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse n’abandi bantu bagira uruhare mu kugorora.

Ibiganiro by’ibanze biri gutangwa n’abatumirwa bo ku rwego rwo hejuru barimo Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye, Komiseri Mukuru w’amagereza yo muri Malesia ndetse n’impirirmbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Zambia Dr Michel Chanda.

Muri iyi nama kandi Abakuru ba gereza yzo muri Afurika bazungurana ibitekerezo ku miyoborere ndetse n’imicungire yazo.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “ Kubaka ubunyamwuga mu nzego za gereza muri Afurika, gahunda n’ingamba zo kubigeraho.”

Umuryango uhuza za Gereza yo muri Afurika ACSA washinzwe mu mwaka wa 2008 usimbuye undi wahuzaga abayobozi b’amagereza yo muri Afurika y’uburasirazuba,iy’amajyepfo ndetse niyo hagati (CESCA).

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *