Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yitabiriye kuri uyu wa Mbere Inama Mpuzamahanga ya 26 ku Mihindagurikire y’Ikirere (COP26), i Glasgow. Muri Ecosse ahagarariye Perezida Paul Kagame, aho yakiriwe na Elizabeth Truss, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza na Patricia Espinosa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imihindagurikire y’Ikirere (UNFCCC), inama yavugiwemo amagambo akomeye cyane ndetse Biden agasaba imbabazi ku bwa Trump.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avugana na Minisitiri Elisabeth Truss
Ubwo yafataga ijambo, Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabajije abayobozi batandukanye basaga 120 bitabiriye iyi nama niba biteguye kugira icyo bakora cyangwa bazakatira urungano ruri imbere ubuzima bw’akababaro.
Ati “ Tuzagira icyo dukora? Tuzakora ibikenewe? Turafata amahirwe akomeye ari imbere yacu cyangwa tuzakatira urungano ruzaza akababaro?”
Yakomeje agira ati “Iyi ni imyaka icumi izagena igisubizo. Siyanse irasobanutse,”

Perezida Biden avuga ko igihugu cye cyagarutse mu Masezerano ya Paris yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere Perezida Trump yari yaragikuyemo, yashimangiye ko kitagarutsemo gusa ahubwo kije no gutanga urugero.
Perezida Trump yari yakuye ku mugaragaro Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Masezerano ya Paris mu Ugushyingo 2020, akaba yaboneyeho kubisabira imbabazi agira ati “ Nsabye imbabazi ku kuba Trump yarakuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Masezerano ya Paris”
Yakomeje agira ati “ Ibi dushobora kubikora. Icyo dusabwa ni uguhitamo kubikora gusa,”
Umunyamabanga Mukuru wa Loni ati : “Turimo kwicukurira imva”
Umunyamabanga Mukru wa Loni, Antonio Guterres, afungura inama ya COP26 kuri uyu wa Mbere yasabye abitabiriye kugira icyo bakora bagatabara ikiremwamuntu ndetse bakarinda umugabane gituye.
Ati “ Ni igihe cyo kuvuga: Birahagije,”
“Birahagije guhutaza ibinyabuzima bitandukanye. Birahagije kwiyahura na karubone. Birahagije gufata ibidukikije nk’umusarani. Birahagije gutwika no gucukura inzira yacu tugana ikuzimu cyane. Turimo kwicukurira imva.”

Guterres yahamagariye ibihugu bikize kuzuza isezerano ryabyo ryo gutanga miliyari 100 buri mwaka yo gufasha ibihugu bikennye guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Yasabye kandi abayobozi b’Isi kurushaho gukora byinshi mu rwego rwo kurinda abaturage batishoboye, yongeraho ko abantu bagera kuri miliyari enye bahuye n’ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere mu myaka icumi ishize.



2 Responses
Minisitiri w’Intebe yitabiriye inama ya COP26 yavugiwemo amagambo akomeye
Mubyukuri ibyo abo bayobozi baavuga nbyo cyane ko usanga ikiremwa muntu nta cyizere cyahazaza gifite urebeye nko kurubyiruko usanga rwarangiritse ntabwo ruzi kubungabunga urusobe rwibinyabuzima kdi ugasanga nibihugu bikize ntibishira imbaraga ku kureba Afurika yacu
Minisitiri w’Intebe yitabiriye inama ya COP26 yavugiwemo amagambo akomeye
Mubyukuri ibyo abo bayobozi baavuga nbyo cyane ko usanga ikiremwa muntu nta cyizere cyahazaza gifite urebeye nko kurubyiruko usanga rwarangiritse ntabwo ruzi kubungabunga urusobe rwibinyabuzima kdi ugasanga nibihugu bikize ntibishira imbaraga ku kureba Afurika yacu