Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania asanga ibyo u Burundi bushinja u Rwanda ari ibihuha

Sangiza iyi nkuru

Mu bintu bisa nk’ibyatunguranye, igihugu cya Tanzania cyavugiye u Rwanda ku mugaragaro ku birego bimaze iminsi rushinjwa bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga wari uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yavuze ko ibyo u Rwanda rushinjwa byo gutoza impunzi z’Abarundi ngo zizajye guhirika perezida Nkurunziza ari ibintu byahimbwe.

“Ibyo n’ibihuha biguruka”, uwo ni Minisitiri Mahiga wabitangaje nyuma yo kubonana na perezida wa repubulika, Paul Kagame.

Igihugu cy’u Burundi kimaze iminsi mu bibazo bya politiki bimaze gutwara ubuzima bw’abantu basaga 400 mu gihe abandi baturage basaga 200,000 bahunze igihugu harimo abagera ku 75,000 bahungiye mu Rwanda.

FMTZ2016VISIT

Kuva imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza yatangira yanze kurekura ubutegetsi, kubera igitutu kinshi ashyirwaho n’umuryango mpuzamahanga, yigira inama yo gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibera mu gihugu cye, ibintu minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yise politiki ya cyana.

Ku kijyanye n’icyemezo cya leta y’u Rwanda cyo kwimurira impunzi z’Abarundi mu bindi bihugu kugirango rurebe ko ibyo rushinjwa byahagarara, Minisitiri Mahiga yavuze ko icyemezo cy’u Rwanda cyumvikana kandi ko iki kibazo ari cyo nyirabayazana y’ibihuha yavuze nk’uko yakomeje abwira abanyamakuru mbere yo kurira indege agasubira muri Tanzania.

Minisitiri Mahiga yakomeje avuga ko ikibazo cy’impunzi z’Abarundi na Tanzania igifite, aho yatangaje ko bagiye babona abantu bahoze mu gisirikare ndetse bagata muri yombi abashaka kwinjiza abandi mu gisirikare, ariko ngo bakaba barafashwe bazanashyikirizwa ubutabera.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *