Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika y’u Burundi, Banyankimbona Domine, kuri uyu wa 25 Gashyantare 2022 hamwe n’itsinda ry’abamuherekeje bagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Banyankimbona yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel, bagirana ikiganiro birebana n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubutabera.
Mu kiganiro bagiranye, Minisitiri Banyankimbona yashimye intambwe Guverinoma y’u Rwanda iri gutera kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wari warazambye kuva mu 2015 wongere ube mwiza.

Ikiganiro cya ba Minisitiri b’Ubutabera b’ibihugu byombi cyari cyarateganyijwe kuva mu mpera z’umwaka w’2020, aho bagombaga kuganira ku buryo abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bakoherezwa, ariko ntabwo byakunze, n’impamvu yabiteye ntabwo yemenyekanye.
Iby’ibi biganiro byahishuwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiranye n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia tariki ya 24 Ugushyingo 2020.
Inkuru bifitanye isano


