Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Bwongereza ari i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Bwongereza, Suella Braverman, yamaze kugera i Kigali, mu ruzinduko rugamije gushimangira gahunda ya Leta y’igihugu cye yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe ni bwo Minisitiri Braverman yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali atwawe n’indege ya RwandAir, yakirwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka.

Ikinyamakuru The Mirror giheruka kwandika ko uyu muyobozo ari buze kuba azanwe mu Rwanda no kurebera hamwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda uko umugambi wa kwakira abimukira wari waratangijwe na Priti Patel yasimbuye wasubukurwa.

Ni umugambi impande zombi zanogeje ubwo Boris Johnston yari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mbere yo kwegura.

Umwe mu bari bagize Guverinoma ye witwa Priti Patel yaje i Kigali asiga asinyanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta amasezerano y’uko bizakorwa.

Icyo gihe u Bwongereza bwemeye guha u Rwanda € miliyoni 120 yo kurufasha gutegura aho bariya baturage bazatuzwa no kubitaho, mbere y’uko iyo gahunda yitambikwa n’imwe mu miryango haranira uburenganzira bwa muntu yamaganye iby’iyi mikoranire, ivuga ko igamije inyungu z’ubukungu kurusha uko ari ukwita ku burenganzira bwa muntu.

Si iyi miryango irwanya ubu bufatanye gusa kuko hari n’abanyapolitiki barimo uwitwa Yvette Cooper bayitambitse.

Uyu avuga ko ‘Rwanda Scheme’ idashoboka, idashyize mu gaciro kandi ihenze bitavugwa.

Ni ibyatumye gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bo mu Bwongereza iba isubitswe, bijyanye n’uko abayirwanyaga bahise biyambaza ubutabera basaba ko bwayiburizamo.

Ubutabera bwo mu Bwongereza mu minsi yashize bwahaye umugisha iriya gahunda, gusa nanone biba ngombwa ko abatarayishimiye bajuririra icyemezo cy’urukiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *