Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko ishoramari muri siporo rifite inyungu nyinshi, aho ushoyemo 1$ wunguka 124$. Ibi ngo bituma Leta y’u Rwanda iyifata nk’urwego rwo gushyirwamo imbaraga.
Yabitangaje aganira na Daniel Bernard, ufite umushinga Ride For Unity ugamije guteza imbere imibereho binyuze mu gutwara igare.
Yavuze ko u Rwanda rwashyizemo imbaraga mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko rugikeneye gukomeza kwesa imihigo no kwiyubaka muri siporo.
Mukazayire yagaragaje ko intego ari ugufata u Rwanda nk’igicumbi cya siporo, bikagerwaho binyuze mu kuzamura impano, kubaka ibikorwaremezo bigezweho no korohereza ishoramari. Urugero yatanze ni BK Arena yubatswe mu mezi atandatu bitewe no kwakira Basketball Africa League, ikaba yarabaye icyitegererezo muri Afurika.
Asubiramo raporo ya UNICEF, yavuze ko siporo ikozwe neza ishobora kunguka inshuro zirenga 120 kuko ifasha n’izindi nzego.
Yanongeyeho ko siporo itanga inyungu ku buzima, harimo n’ubwo mu mutwe, kandi iterambere ryayo rigomba no kwibanda ku kongera umubare w’abagore bayitabira, nubwo hakiri imbogamizi.
Imibare ya Minisiteri ya Siporo igaragaza ko hagati ya 2024/25 na 2028/29 hateganyijwe imishinga izinjiza miliyari 30 Frw.


