Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mata, itsinda ryaturutse mu biro bishinzwe imibanire mu bya gisirikare mu Ngabo za Kenya, riyobowe na Col Samuel Otieno OLANDO, ryagiriye uruzinduko kuri Minisiteri y’ Ingabo, Kimihurura, rigirana ikiganiro na Minisitiri w’ Ingabo Juvenal Marizamunda.

Iri tsinda riri mu Rwanda kuva ku itariki ya 13 kugeza kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 17 Mata 2026 mu ruzinduko rugamije kungurana ubumenyi no kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe buriho mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Kenya.

Minisitiri Marizamunda yashimye ubufatanye bukomeye kandi bumaze igihe kirekire hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Kenya, anashimangira ko u Rwanda rwiyemeje kurushaho gukomeza guteza imbere umubano wa kivandimwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Iri tsinda ryo muri Kenya ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banasuye n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.


