Minisiteri ya siporo kuri uyu wa Gatandatu yashyize iva ku izima, yoroshya ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yari yarashyiriyeho amakipe ndetse yemera ko shampiyona yongera gusubukurwa.
Ku wa 30 Ukuboza 2021 iyi Minisiteri yari yasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yasize ibikorwa by’imikino bihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.
Ni amabwiriza yamaganiwe kure n’abafite aho bahuriye na Siporo bagaragaje ko yafashwe mu gihe kidakwiye, bijyanye no kuba ibindi bikorwa hafi ya byose mu gihugu byari bigikomeje.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore, yatangaje ko bashyizeho ariya mabwiriza kuko basanze harabayeho kudohoka mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n’umupira w’abagore, ariko avuga ko baganiriye n’abayobozi b’umupira, nibubahiriza ibyo bavuganye shampiyona izagaruka vuba.
Ku wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 habaye inama yahuje FERWAFA n’abanyamuryango bayo hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Amakipe yahawe imirongo migari agomba gukurikiza kugira ngo yemererwe gukomeza gukina shampiyona, harimo gupimisha abakinnyi buri nyuma y’amasaha 48, gushyira abakinnyi bose mu mwiherero bakaba hamwe bakajyayo ariko bamaze gukorerwa ikizamini cya PCR.
Ibi ntabwo amakipe yabyemeye avuga ko nta bushobozi yabona bwo gushyira amakipe mu mwiherero.
FERWAFA yagejeje ibi bitekerezo by’abanyamuryango kuri MINISPORTS, ikaba nayo yasohoye amabwiriza mashya yemerera gusubukura shampiyona.
Aya mabwiriza mashya avuga ko “amakipe y’Igihugu n’andi makipe (clubs) ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo” ariko ikaba igomba kubera mu muhezo.
Akomeza avuga ko “Amarushanwa y’imbere mu gihugu, n’imyitozo yemerewe gukomeza. Imyitozo n’imikino ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo byemerewe gusubukurwa”.
Cyakora ingaga za Siporo zasabwe kuvugurura amabwiriza yazo agenga uburyo bwo kwirinda COVID-19 akurikije aya mabwiriza mashya.
Ikindi ni uko nta bafana bemerewe kwinjira ahabera imyitozo ndetse n’ahabera imikino y’amarushanwa; ndetse amakipe yose akina imikino y’amarushanwa yateguwe n’ingaga za siporo asabwe gupimisha COVID-19 abakinnyi bayo bose ku munsi w’umukino;
Ingaga za siporo zasabwe gutegura no gukurikirana igikorwa cyo gupimisha COVID-19 abakinnyi b’amakipe ku munsi w’umukino, kandi icyo gikorwa cyo gupimwa kikabera aho urugaga rwateganije habugenewe mu rwego rwo kubona ibisubizo by’ibipimo mu buryo bwihuse bwemerera abakinnyi guhita bitegura umukino.
Ingaga zasabwe kandi gutanga raporo y’ibipimo byafashwe ku munsi w’umukino igashyikirizwa MINISPORTS mu gihe kitarenze amasaha 24 kandi amakipe yose akaba ategetswe gupimisha abakinnyi bayo bose inshuro imwe mu minsi y’imyitozo (bitari ku munsi w’umukino).
Ingaga zifatanije na MINISPORTS zizategura ingengabihe yo gupimisha abakinnyi izakurikizwa mu gihe cy’imyitozo; abagize ikipe bose, abayobora imikino bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye kandi bakubahiriza ingengabihe zo kwipimisha COVID-19.
Ahabera imyitozo n’amarushanwa ho hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ingaga zizagaragaraho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zikazafatirwa ibihano.


