Urukiko rukuru rwa Minisiri rwakatiye igifungo cya burundu abantu 13 barimo na Abdullah Shehata wari umunyamabanga wa perezida Morsi ukurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba muri kiriya gihugu.
AFP ivuga ko aba bagabo bashinjwa gutunga no gukwirakwiza intwaro mu barwanyo bo mu mitwe y’iterabwoba ubwo perezida morsi yari akiri ku butegetsi, kurema imitwe y’iterabwoba, kwigisha abantu gukoresha ibiturika no guhungabanya ukwishyira ukizana kw’abanyagihugu.
Mohammed Morsi yagiye ku butegetsi muri 2012 asimbuye Hosni Mubarak, muri 2o13 akurwa ku butegetsi n’igisirikare cy’igihugu nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage batari bashyigikiye ubutegetsi bwe.
Uretse aba 13 bakatiwe igifungo cya burundu, hari abandi 6 bakatiwe imyaka 15 naho abandi bakatirwa 13 mu bo bafatiwe rimwe.
Iri fungwa ry’aba bantu ni imwe mu ntambwe yatewe kuva muri 2013 ubwo perezida Morsi yakurwaga ku butegetsi ashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba y’Abisiramu, dore ko yanabitaga abavandimwe be.
Aba basanze Morsi mu buroko hamwe n’abandi banyepolitiki batandukanye bakoraniraga bya hafi bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gukorana n’imitwe y’iterambwoba, kwangiza ibikorwa remezo n’ibindi.


