Umucamanza mu Misiri yishyize mu kamashu nyuma yo gutangariza kuri televiziyo y’igihugu ko leta ifite inshingano zo guhohotera umugore wese cyangwa umukobwa wambaye imyenda ishwanyaguritse (Dechiree) cyangwa igaragaza ubwambure bwe.
Ibi yabitangarije mu kiganiro gicaa kuri televiziyo y’igihugu kivuga ku bijyanye no guca uburaya, aho yavuze ko abakobwa cyangwa abagore bambara imyenda icikaguritse ku buryo umubiri wa bo ugaragara bazajya bahohoterwa nta nkurikizi.
Yagize ati “Niba umukobwa cyangwa umugore yitwaye muri ubwo buryo, ni inshingano za leta kubasambanya cyangwa kubakorera irindi hohotera kuko nta bwo nab o baba bikunze cyangwa ngo bakunde igihugu cya bo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya magambo ya Nabih al-Wahsh, nzobere mu bijyanye n’amategeko, yakuye abanu benshi imitima kuko byabaye nko gufungurira amarembo ba rusahurira mu nduru yo kujya babangamira buri wese witwaye muri ubwo buryo nubwo hari ababyambara nyamara bazi ko bikwije barangiza bakajya mu nzira bakigendera.
Nyuma y’aya magambo, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore, Maya Mursi yahise asaba inzego zibishinzwe gukurikirana uyu munyamategeko mu buryo bunyuze mu mategeko kuko yavuze nabi, aho yakanguriye abantu gufata ku ngufu abagore n’abakobwa kandi itegekonshinga rikangurira abanyagihugu kubirwanya.
Kimwe n’abandi batandukanye babarizwa muri iyi nama y’abagore, basabye ko uyu munyamategeko yakurikiranwa mu buryo bw’amategeko kuko umukobwa agomba kwiyubaha atakubahwa abandi bakamwubaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


