Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri yemereye Perezida Abdel Fattah el-Sisi gufata ingamba za gisirikare zo gufasha Saudi Arabia kwirwanaho ku bitero by’inyeshyamba z'Aba-Houthis zo muri Yemen, ariko Cairo ivuga ko idateganya kugaba ibitero kuri Yemen.
Iyi myanzuro yafashwe ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, mu gihe ibitero by'Aba-Houthis bikomeje kwiyongera, bikagira ingaruka ku mutekano w’akarere k’Ikigobe cy’Abarabu n’Inyanja Itukura.
Itangazo ry’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri rivuga perezida el-Sisi yemerewe gufata ingamba zikenewe zo gufasha Saudi Arabia kwirwanaho mu gihe yaba isabye ubufasha.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibitero by'Aba-Houthis byibasiye ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Riyadh n’ibikorwaremezo bya sosiyete ya peteroli ya Saudi Arabia, Aramco.
Aba-Houthis ni umutwe witwaje intwaro ugenzura umurwa mukuru wa Yemen, Sanaa, umaze igihe uhanganye n’ihuriro ry’ingabo ziyobowe na Saudi Arabia, rishyigikira ubutegetsi bwa Yemen bwemewe n’amahanga.
Imirwano imaze iminsi yiyongera, irushaho gukaza ikibazo cy’ubutabazi muri Yemen, igihugu kimaze igihe kinini cyibasiwe n’intambara.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Perezida el-Sisi yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bya Misiri, nibiba ngombwa, bizibanda ku kurinda ubutaka n’imipaka bya Saudi Arabia, aho kugaba ibitero kuri Yemen.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty, na we yongeye gushimangira ko igihugu cye gishyigikiye ko amakimbirane akemurwa binyuze mu biganiro bya dipolomasi, nyuma y’uruzinduko yagiriye i Riyadh.
Misiri ifite inyungu zikomeye mu mutekano w’Inyanja Itukura, cyane cyane mu nzira y’amazi ya Bab al-Mandeb, ihuza Inyanja Itukura n’Inyanja y’Abahinde, ikaba ari ingenzi ku bwikorezi bwo kugera no kuva mu muyoboro wa Suez.
Ibitero by'Aba-Houthis muri ako gace byahungabanyije ubwikorezi bwo mu nyanja, bigira n’ingaruka ku mafaranga Misiri yinjiza binyuze mu muyoboro wa Suez.
Mu 2015, Misiri yitabiriye ibikorwa bya gisirikare byari biyobowe na Saudi Arabia muri Yemen, ahanini ifasha mu kurinda inzira z’ubwikorezi bwo mu nyanja ikoresheje ingabo zirwanira mu mazi.
Icyakora, Misiri ntiyariherukaga kohereza ingabo nyinshi mu kindi gihugu mu butumwa bwo ku butaka kuva mu Ntambara yo mu Kigobe yo mu 1991.
Ku wa Mbere, Perezida el-Sisi yanahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, i Cairo, baganira ku bibazo by’umutekano mu karere no ku mahirwe yo gukemura amakimbirane mu mahoro.
Nk’uko ubuyobozi bwa Perezida wa Misiri bwabitangaje, Guterres yashimye uruhare rwa Cairo mu kugerageza gukumira ko umwuka mubi urushaho gukaza umurego mu karere k’Ikigobe.
Mu butumwa yashyize kuri X, Guterres yasabye impande bireba kwifata bishoboka, aburira ko gukomeza imirwano bishobora gutuma ibintu birushaho kuzamba.
Icyemezo cya Misiri cyafashwe nyuma y’ibiganiro by’abadepite byabereye mu muhezo, ndetse n’icyemezo cyo kwemerera ubufasha bwa gisirikare cyari cyarimuwe mbere. Saudi Arabia ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Misiri mu bukungu.



