Nyampinga w’u Rwanda muri 2016, Mutesi Jolly yavuze ko yabaye umufana mushya wa Kiyovu Sports nyuma yo kubona Perezida Paul Kagame yambaye umupira w’icyatsi ndetse ashotora abafana ba Rayon Sports.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu binyuze ku rubuga rwa Twitter aho yasaga n’usubiza ikibazo umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna yari yabajije abo kuri Twitter. Robert yagize ati: “President Kagame buriya arabizi ko aduteje abayovu?”
Ibi yabivuze nyuma y’uko Perezida Kagame yagaragaye mu kibuga yambaye umupira w’icyatsi kandi bizwi ko iri bara riri mu birango bya Kiyovu Sports.
Mu basubije icyo kibazo cya Robert harimo na Mutesi Jolly wahise uvuga ko yabaye umufana mushya wa Kiyovu Sports. Jolly yagiye kuri Twitter ye, agira ati: “Nanjye nisubiyeho. Ubu Kiyovu ni yo kipe nimukiyemo.”
Nyuma yo kuvuga ibyo, abantu bari bazi ko afana APR FC batangiye kumubaza aho yayishyize, mu kubasubiza yababwiye ko yari acumbitse yo gusa. Ati: “Nari ncumbitse muri Apr.”
Nyuma yo kuvuga ibyo, Jolly ntiyanyuzwe ahubwo yahise ashotora abafana ba Rayon Sports avuga ko iyaba Perezida yambaye umupira w’ubururu, imihanda bari kuyifunga ndetse bari no gusa ikiruhuko rusange.
Ati: “Tugomba gushima kwicisha bugufi kw’abafana ba Kiyovu. Kuko iyo Paul Kagame aza kwambara ubururu, iyi mihanda yari kuba yaka umuriro. Ndatekereza ko abakunzi ba Rayon bari no gusaba ikiruhuko rusange kuri iyi tariki.”
Si Jolly wagaragaje ko yagiye muri Kiyovu Sports dore ko na Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo na we yahise avuga ko nta yindi kipe yafana atari iyambara umweru n’icyatsi. Ati: “Ubuse urinde kuba udafana [ashyira udutima tw’umweru n’icyatsi, bisobanuye Kiyovu Sports]”
Kiyovu Sports iri mu bihe byiza muri iyi minsi dore ko iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka. Ubu ni iya kabiri nyuma ya APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo.


