Bwiza
ads

Miss Malawi yasimbujwe umukobwa wa Minisitiri

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 8 Nzeri 2026 saa 09:11
Iminota 1 yo gusoma
Miss Malawi yasimbujwe umukobwa wa Minisitiri

Impaka zikomeye zatangiye muri Malawi nyuma y’uko Thandi Chisi watwaye ikamba rya Miss Malawi adahagarariye igihugu muri Miss World 2026.

Ahubwo Malawi yatoranyije Ireen Navicha, umukobwa wa Minisitiri Mary Navicha, ngo abe ari we uhagararira igihugu muri iri rushanwa.

Abashyigikiye Chisi bavuga ko icyemezo kitafashwe mu mucyo, ndetse batangiye ubukangurambaga bise #JusticeForThandie basaba ibisobanuro.

Abategura Miss Malawi bavuga ko Navicha yatoranyijwe kubera ubunararibonye afite mu marushanwa mpuzamahanga n’ibikorwa byo guteza imbere uburenganzira bw’abakobwa.

Kugeza ubu, ibirego bivuga ko Navicha yatoranyijwe kubera ko ari umukobwa wa Minisitiri ntibifite ishingiro, ariko iki kibazo gikomeje guteza impaka muri Malawi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.