Miss Muheto yarusimbutse

Sangiza iyi nkuru

Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 Nshuti Divine Muheto, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka gusa Imana ikinga akaboko.

Amakuru avuga ko ejo ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri ari bwo uyu mukobwa yakoze impanuka, ikaba yarabereye Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Ni impanuka yamuteye ibikomere byoroheje ku buryo yahise yahise ajya kuvurirwa mu bitaro bya ‘La Croix du Sud’.

Iyi mpanuka kandi yasize imodoka ya Miss Muheto yangiritse ku gice kigana ku kizuru, nyuma yo guta umuhanda ikagonga inzu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *