Miss Mutesi muri 24 bashobora kuzavamo nyampinga w’Isi

Sangiza iyi nkuru

Miss Mutesi Jolly uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi (MissWorld 2016) akomeje kubera muri Amerika yatowe mu bakobwa 24 babashije gukomeza mu cyikiro gifatwa nk’ikirusha ibindi gukomera muri aya marushanwa.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Mutesi Jolly nyuma yo kwibona muri 24 bakomeza mu irushanwa yagize ati ” Ndishimye cyane kubwo kuzamura ibendera ry’igihugu cyanjye rikagera ku rwego mpuzamahanga”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba 24 bageze mu cyiciro cyo kureba umukobwa mwiza ariko ufite n’intego zisobanutse “Beauty with a Purpose’’, kugirango umuntu atsinde muri iki cyiciro bareba bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa cyane cyane by’iterambere yaba yarakoze. uwegukanye iki cyiciro ahabwa amadolari y’Amerika 10.000$.
Kugirango Miss Mutesi atsinde iki cyiciro ubwo hakwitabwa kuri bimwe mu bikorwa yakoze birimo nko kuba yaratanze mituelle de santé ku bantu 1000, kuba afite abana akamishiriza amata buri kwezi bakuze nabi ‘Kugwingira’ n’ibindi.
Nyuma y’iki cyiciro hazongera hatoranywe abandi bakobwa bazaba bitwaye neza kurusha abandi 10 hasezererwe 14.
Aya marushanwa yatangiwe n’abakobwa 117 nk’uko ibihugu byayitabiriye bingana, bivuze ko ibihugu 93 ari byo byahise bisezererwa ku ikubitiro.
Miss Mutesi Jolly muri iki cyiciro yagezemo ari kumwe n’abandi bakobwa bo mu bihugu 24 bitandukanye nka Tanzaniya yo muri EAC, Nigeria, Amerika, n’ibindi.

miss
Ibi nibyo bihugu 24 byabashije gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cya Beauty with purpose

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *