Miss Shanel yagaragaje itandukaniro hagati ye n’abandi bahanzikazi Nyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Nirere Shanel uzwi nka “Miss Shanel” yagaragaje itandukaniro hagati ye n’abandi bahanzikazi Nyarwanda aho yacuranze Piano bigatinda, mu gitaramo yakoreye muri Hotel Selena kuri icyi Cyumweru taliki 20 Werurwe 2016.
Chanel
Mu gihe bitari bimenyerewe ko mu Rwanda hagaragara abari cyangwa abategarugori babasha gucaranga bimwe mu bikoresho bya muzika “Piano”, Shanel we yagaragaje ubwo buhanga buhanitse ku mugoroba w’ icyo cyumweru aho icyo gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu harimo n’umugabo we w’umufaransa.
miss
Iki gitaramo uyu muhanzikazi yakoze cyasozaga urugendo yari amazemo iminsi mu Rwanda aho yari yaraje gusura umuryango we no gutoza abaririmbyi, abereka n’ibyo yigiye mu ishuri rya muzika “ Centre d’à‰tudes Superieures Musique et Danse de Poitou-Charentes” ho mu Bufaransa.
chanel2
Ubwo yari ageze ku rubyiniro yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zagiye zibica bigacika zirimo Byahebuje,Inshuti,Ndarota,Nakutaka,Uniguse ndetse atibagiwe n’inshyashya amaze iminsi mike ashyize hanze.
Muri izo ndirimbo nshya yaririmbye iyo yise “you Complete me” avuga ko ayiririmbye bwa Mbere mu gitaramo kuko yayihimbiye umugabo we Guillaume Fevier wari unicaye imbere ye.
piano
Si ibyo gusa kuko yanaboneyeho kuririmba indirimbo “Humura Rwanda yafatanyije n’itsinda yatoje, acuranga Piano nabo baririmba binogeye amatwi, arinako ashimira Institut FranÏ‚aise yamufashije kubigeraho.
chanel3
Muri icyo gitaramo Shanel yatewe ingabo mu bitugu n’abandi bahanzi barimo Aline Gahongayire, Mani Martin,Jules Sentore. Cyanitabiriwe kandi n’ubuyobozi bwa Institut FranÏ‚aise, Atome ,Aimable Twahirwa n’umugore we na Judo Kanobana.
Shanel yavuze ko yashimishijwe n’iki gitaramo cy’akataraboneka kandi anizeza abaririmbyi b’umwuga bifuza gukuza impano ko azakora ibishoboka byose bagakorana akabasangiza k’ubumenyi yize.
miss2
Yaboneyeho no gusezera inshuti n’abavandimwe mbere y’uko asubira mu Bufaransa muri icyi Cyumweru aho azakomeza gukorera umuziki we anabifatanya no gushaka ubuzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *