Mkapa yitabaje abanyepolitiki bo mu karere u Burundi buherereyemo ku bibazo biriyo

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa leta ya Tanzania Benjamin Mkapa yatangaje ko ashaka inama yihutirwa y’abakuru b’ibihugu byo mu karere u Burundi buherereyemo kugira ngo bamufashe gufatira umwanzuro ibibazo bimwe na bimwe byo mu gihugu cy’u Burundi bisa n’ibyananiranye nk’umwunzi w’impande 2 zitavuga rumwe zirimo urushyigikiye Perezida Nkurunziza ndetse n’abatamushyigikiye.
Ibi yabitangaje nyuma y’iminsi igera kuri 4 abatavuga rumwe na leta y’u Burundi bari mu biganiro i Arusha muri Tanzania, aho Perezida Nkurunziza we yari yahakanye ku ikubiriro ko adashobora kubyitabira kubera impamvu z’uko mu bo umwunzi wabo Mkapa yatumiye muri ibyo biganiro harimo n’abo Perezida Nkurunziza ashinja gushaka kumuhirika ku butegetsi kandi bari no gukurikiranwa n’inkuko.
Mu gusoza iki kiganiro, Perezida Mkapa yatangaje zimwe mu ngingo zigomba gushyirwa mu bikorwa yafashe nk’umwanzuro w’ibiganiro, harimo kugarura amahoro mu gihugu n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ijwi ry’Amerika rivuga ko Perezida Mkapa yavuze ko hari ibibazo bikomeye atabashije kubonera imyanzuro bityo akaba yifuza inama yihuse n’abakuru b’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bakamwunguraho ibitekerezo.
Andi makuru avuga ko Mkapa nubwo atatangaje ibyo bibazo, bishobora kuba bishingiye ahanini ku kuba Perezida Nkurunziza yarasuzuguye ibiganiro by’ubwunzi bimaze iminsi biba n’ibindi.
Muri ibi biganiro kandi, Evariste Ndayishimiye, umunyamabanga mukururu w’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi CNDD/FDD, ngo yanaboneyeho kubwira impunzi z’Abarundi ziri mu gihugu cya tanzaniya uko umutekano uhagaze mu Burundi kugeza ubu, anaboneraho kubasaba gutahuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho abatavuga rumwe na leta y’u Burundi bibumbiye mu ihuriro CNARED bo bakomeje gutsimbarara basaba ko mu gihugu cy’u Burundi hashyirwaho leta y’inzibacyuho hagategurwa andi matora n’impunzi zikaboneraho gutahuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *