Mohammed Adil Erradi yanze kubonana n’intumwa APR FC yamutumyeho

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi kuri ubu ugifatwa nk’umutoza mukuru wa APR FC, yanze kubonana na Mupenzi Eto’o iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka kumutumaho kugira ngo bakemure ibibazo bafitanye mu mahoro.

Ku wa 13 Ukwakira ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwafatiye ibihano umutoza Mohammed Adil Erradi na na Kapiteni Djabel Manishimwe, nyuma y’uko bari batangiye guterana amagambo bitana ba mwana ku musaruro mubi ikipe yari imaze iminsi ibona.

Igihe cy’ukwezi kumwe aba bombi bari barahawe cyamaze kurangira, ndetse Djabel Manishimwe yamaze kugaruka mu kazi mu gihe umutoza Adil ataragaruka.

Amakuru by’umwihariko avuga ko APR FC yandikiye umutoza Adil wamaze gusubira muri Maroc imusaba kugaruka mu kazi, gusa undi ayibwira ko bidashoboka.

Ni nyuma yo kuva mu Rwanda agasiga avuze ko we na APR FC bazakizwa n’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), bijyanye no kuba ashinja iriya kipe kumusuzugura ikamuhagarika mu buryo butemewe n’amategeko.

Hari amakuru y’uko APR FC yifuza ko ikibazo cyayo na Adil cyarangira batagiye mu manza muri FIFA.

Iyi kipe yo ngo ishaka ko bumvikana bakagira amafaranga bamuha, gusa Adil wari umaze igihe gito yongereye amasezerano we akifuza ko imishahara yose yari asigaje muri APR FC (arenga Frw miliyoni 500) ayishyurwa.

Mu gushaka umuti w’ikibazo, bivugwa ko APR FC yohereje Hassan Haj Taieb wari umutoza uhugura umutoza w’abanyezamu bayo (Mugabo Alex) ngo abe yabasha kuyihuza na Adil, gusa uyu kuva yagenda ntabwo aragaruka ku bw’impamvu z’uburwayi.

APR FC nyuma ngo yigiriye inama yo kohereza Mupenzi Eto’o ushizwe kuyigurira no kuyigurishiriza abakinnyi, ari na we wayizaniye umutoza Adil.

Eto’o wagiye muri Maroc mpera z’icyumweru gishize bivugwa ko yageze mu mujyi wa Tangier aho Adil atuye, undi yanga ko bahura.

Adil na Eto’o bombi bahoze ari inshuti magara, gusa mu minsi ishize baza gushwana nyuma yo kutumvikana mu kazi bakoranaga cyane cyane muri APR FC aho buri umwe afite ibyo ashinja mugenzi we bituma ikipe itabona umusaruro byatumye buri umwe aboroka undi kuri telefoni.

Bivugwa ko kuri ubu APR FC irimo gushaka undi yakohereza muri Maroc, gusa hari amakuru avuga ko Adil n’abanyamategeko be bamaze gutegura ikirego ku buryo isaha n’isaha bagishyikiriza FIFA.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *