Umunyapolitiki Moïse Katumbi uyobora ishyaka Ensemble pour la République rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) abona ingabo za Angola ari zo zashobora gufasha izabo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba.
Mu itangazo yashyize hanze tariki ya 8 Ugushyingo 2022 ryerekeye ku mirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za Leta, FARDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23, Katumbi yagaragaje ibyifuzo bine ku rwego rw’igisirikare.
Ibi byifuzo birimo: guha ubushobozi bwihariye abasirikare bari ku rugamba, gushaka amafaranga yo gufasha abakomereka no kwita ku mfubyi n’abapfakazi ndetse no kutirukira ku ngabo z’amahanga zishinjwa kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC [yakomozaga ku z’ibihugu by’ibituranyi].
Icyifuzo cya kane cya Katumbi ni uko Leta ya RDC yakwitabaza ingabo z’igihugu gifitanye na yo umubano ukomeye kandi zitabogama, atanga urugero rw’iza Angola. Ati: “Guhamagarra ingabo z’inshuti ikomeye, zihozaho kandi zitabogama nka Angola, zifite ubushobozi bwo gushyigikira FARDC no kuyifasha kwiyubaka.”
Katumbi yiyongereye mu banyapolitiki bo muri RDC badashyigikiye ko ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zijya gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano iwabo. Ababanje kurwanya iki cyemezo barimo Martin Fayulu na Denis Mukwege.

6 Responses
Moïse Katumbi abona ingabo za Angola ari zo zashobora gufasha FARDC
Igisubizo nikimwe ganira na Afande Makenga ubundi muraboni bisubizo nahubundi nzabandeba amaherezo yawe Thilombo urahomba ubuyobozi
Moïse Katumbi abona ingabo za Angola ari zo zashobora gufasha FARDC
Joseph urumupfapfa kabisa Makengase nigiki cyokuvugana nacyo!!!

None se Angola yakohereza ingabo kandi ariyo umuhuza!?? Ariko Congo murabona idafite imitekereze yashaje!?? Mbega weee Mana fasha Congo nukuri.