MONUSCO iherutse koherereza u Rwanda abarwanyi ba FDLR na CNRD

Sangiza iyi nkuru

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, iherutse koherereza u Rwanda abarwanyi bane bo mu mitwe yitwaje intwaro ya FDLR-FOCA na CNRD-Ubwiyunge.

MONUSCO isobanura ko binyuze muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, DDR/RR-CVR, aba barwanyi boherejwe tariki ya 6 Nyakanga 2022.

Iyi misiyo isobanura ko guhera muri Mutarama 2021, imaze kohereza abahoze ari abarwanyi b’Abanyarwanda n’ababakomokaho 100.

Bigaragara ko aba barwanyi boherejwe mu Banyarwanda 103 u Rwanda rwakiriye tariki ya 6 Nyakanga 2022. Ubu bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu karere ka Nyabihu.

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?U-Rwanda-rwakiriye-Abanyarwanda-barenga-100-babaga-muri-RDC

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. MONUSCO iherutse koherereza u Rwanda abarwanyi ba FDLR na CNRD
    Mumurenge wamurundi virage bwenda karongi ikibszo dufite nabanty bahinga umuhanda bawugabanya kdi waragiyeho amafaranga yareta iyo mihandd yagiye ikoreshwa nubudehe bigatuma ntamuriro tubona ntamazi meza kandi hamudugudu barebera kandi aribo bapimte iyo mihanda kuburyo umeze kuba nkinzira

  2. MONUSCO iherutse koherereza u Rwanda abarwanyi ba FDLR na CNRD
    Mumurenge wamurundi virage bwenda karongi ikibszo dufite nabanty bahinga umuhanda bawugabanya kdi waragiyeho amafaranga yareta iyo mihandd yagiye ikoreshwa nubudehe bigatuma ntamuriro tubona ntamazi meza kandi hamudugudu barebera kandi aribo bapimte iyo mihanda kuburyo umeze kuba nkinzira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *