zE3zQBo0

MONUSCO yamaganye igitero cy’indege za FARDC cyahitanye abasivili i Masisi

Sangiza iyi nkuru

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwamaganye ku wa Gatandatu igitero cy’indege zitagira abapilote z’Ingabo za Congo kuwa Gatanu mu mujyi wa Masisi, cyahitanye nibura abasivili bane.

Igitero bivugwa ko cyari kigendereye kwibasira ibirindiro by’inyeshyamba za AFC / M23 mu gace ka Mont Ngaliema, cyibasiye ingo z’abasivili, cyangiza byinshi.

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye butiriwe buvuga FARDC mu izina, bwagize buti: “MONUSCO ihangayikishijwe cyane n’amakuru avuga igitero cy’indege zitagira abapilote muri Masisi centre. Iramagana byimazeyo igitero icyo ari cyo cyose, harimo n’iby’indege zitagira abadereva, byibasira cyangwa bigira ingaruka ku baturage ndetse n’ibikorwa remezo bya gisivili.”

Nk’uko Medecins Sans Frontiers (MSF) ibitangaza, abantu 42 barimo abakomeretse, bakozweho n’icyo gitero cy’indege barimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Masisi.

MONUSCO “irahamagarira impande zose kubahiriza byimazeyo ihagarikwa ry’imirwano n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, no gushyira imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.”

Irasaba kandi ubugenzuzi bwigenga no kubazwa inshingano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *