Monusco yatangije iperereza ku basirikare b’Abashinwa bagaragaye bahohotera umusivili

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare b’Abashinwa boherejwe muri Monusco bahohotera umushoferi w’urwego rushinzwe iby’inzira zo mu kirere (RVA) ku kibuga cy’Indege cya Kavumu, muri Teritwari ya Kabare, Monusco iravuga ko yatangiye iperereza ryimbitse ngo hamenyekane uko byagenze.

Umuyobozi w’Ibiro bya Monusco muri Kivu y’Amajyepfo, Karna Soro, yasobanuye ko byose byatangiye ubwo uwo mushoferi yagongaga umusirikare w’umushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 24 Mata 2021.

Uyu mushoferi werekezaga muri Kavumu rwagati, ngo yaba yaragerageje kwiruka nyuma yo gukora impanuka, ariko akurikirwa n’abandi basirikare ba Monusco bahise bamufata.

Nibwo amashusho yatangiye gufatwa n’abaturage bari hafi aho yahise akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, whatsapp na twitter.

Muri aya mashusho hagaragaramo abasirikare ba Monusco bafata mu buryo bwo guhutaza uwo mushoferi bakamwinjiza mu modoka yabo. Ibi bikurikirwa no guhangana kw’abatambukaga byabaye ngombwa ko batabara bamagana iyo mikorere nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ikomeza ivuga.

Umuyobozi wa Monusco muri Kivu y’Amajyepfo ati “Iperereza ryategetswe n’ingabo za Monusco. Iperereza rirakomeje, kandi Polisi ya Gisirikare ya Monusco yagiranye ikiganiro n’abakozi ba RVA. Iperereza rizakomeza, kandi raporo izashyikirizwa inzego zibishinzwe muri MONUSCO,”

Yakomeje avuga ko MONUSCO idashobora kwihanganira iyi myitwarire y’abakozi bayo cyane cyane muri iki gihe imyigaragambyo isaba ingabo zayo kuva muri RDC ikomeje kwiyongera mu mijyi myinshi yo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuyobozi wa Monusco muri RDC, Bintou Keita, kuri twitter yavuze ko yababajwe n’iyi videwo; yerekana ifatwa ry’umusivili afatwa n’abasirikare ba MONUSCO i Kavumu. Avuga ko yategetse ko hakorwa iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane ukuri; anasezeranya gufata ingamba zikwiye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *