Mourinho yahakanye ibyo gushaka gushwanyaguza isura ya Wenger

Sangiza iyi nkuru

Jose Mourinho utoza ikipe ya Manchester United yahakanye yivuye inyuma amagambo aherutse gutangaza ko azangiza isura y’umutoza wa Arsenal Arsene Wenger.
mour
Mu gitabo Rob Beasely yanditse kuri Jose Mourinho bivugwa ko hari amagambo uyu mutoza yavuze , aho yavugaga ko umunsi yahuye na Wenger inyuma yikibuga batari mu kazi, azamwangiza isura gusa yabihakanye avuga ko atari byo yashakaga gusobanura.
Ibi bije nyuma yo kuganiraga n’itangazamakuru aho yavuze ko Wenger yahoze amupinga kuva agitoza Chelsea kugeza ubwo ageze no muri Man U , abantu bakaba bibaza niba ibyo byamuhesha uburenganzira bwo kumwangiza isura ye.
Kuva mu 2004 Mourinho akigera muri Chelsea ngo ntarabonana amaso ku maso na Wenger batari mu kazi, ibintu uyu mutoza yashingiyeho yifuza ko bazahura akamumena isura.
Gusa ku rundi ruhande Mourinho yabiteye utwatsi ko atari ukurwana yavugaga kuko n’ikimenyimenyi mu minsi ishize ngo yahuye na Wenger barasuhuzanya ndetse banicara ku ntebe imwe.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ku ruhande rwa Wenger avuga ko atarasoma icyo gitabo ndetse ko adashaka no kureba aho kiri.
Ubusanzwe aba bagabo bakunze kudacana uwaka aho usanga umwe avuguruza ibyo undi yavuze ndetse rimwe na rimwe bagashaka no gufatana mu mashati.
Ibi byashimangiwe mu mpera z’umwaka wa 2014 aho Wenger yasunikaga Mourinho nyuma yo gutsindwa na Chelsea 2-0, gusa nyuma yaje gusaba imbabazi avuga ko nta kibazo kihariye yari afitanye nawe .
Kuri uyu wa gatandatu biteganyijwe ko Chelsea isigaye itoza na Antonio Conte iri bukine na Arsenal naho Man Utd ikaza guhura na Leicester iherutse gutwara igikombe cya Championa y’Ubwongereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *