Umutoza mukuru wa Manchester United, Jose Mourinho yikomye abakinnyi banyuze muri Manchester (Pundits), nyuma yo gutsinda bigoranye, ikipe ya Young Boys, mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Ni nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza na Young Boys yo mu Busuwisi, mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwabo (UEFA Champion league), aho iyi kipe yasabwaga gutsinda kugira ngo ibashe kujya muri kimwe cya mu nani cy’irangiza.
Bigoranye, ku munota wa 91 w’umukino nibwo Romelu Lukaku, yazamukanye umupira awuhereza Marouane Fellaini, watsinze igitego cyahesheje Manchester, amanota atatu, ihita ibona itike yo kujya muri 1/8.
Ubwo cyamaraga kwinjira nibwo Mourinho yishimye cyane birenze, afata ikarito batwaramo amazi ayikubita umugeri, indi arayiterura ayikubita hasi.
Ubwo umukino wari urangiye, Mourinho yasabye imbazi z’ibyo yakoze anaboneraho kwikoma bamwe mu bakinnyi banyuze muri Manchester, bakorera ibitangazamuku (pundits).
Yavuze ati”Ndashaka kuvuga ko atari ubwa mbere, ni inshuro ya 14 ngeze muri cyimwe cya cy’umunani, ni sesoni ya 14 ya Champion League. Igihe ntitabiriye iri rushanwa natwaye ibindi bikombe bikomeye nka Europe league”.
Paul Scholes na Rio Ferdinand  bahoze bakinira Man Utd ubu bakaba bakorera BT SPORT, bakomeza kunenga cyane Jose  Mourihno, ko akinisha Marouane Fellaini kandi ari umukinnyi ukina yugarira; ibi ntabwo byanyuze umutoza Mourinho.
Yabasubije agira ati ”Ntabwo nashyiraho amakosa abakinnyi bange kubera ko babuze abahirwe yo gutsinda, ntabwo buri wese yagakwiye kuvuga cyane kuri football, atayirirwamo. Ndifuza kubwira abo ko baza bakicara aha bakaba nk’abatoza, ariko ntabwo byashoboka kuko biroroshye kuryama ukabyuka ukaza ukica kuri televisiyo ukabasha kuvuga kubyo abandi bakora”.

  Uko indi mikino yarangiye:
- AEK Athens 0:2Â Â Ajax
- Bayer Munich  5:1   Benfica
- Lyon 2:2 Manchester City
- Hoffenheim 2:3 Shakhtar,Denistk
- CSIKA Mossow 1:2 Viktorian Plzen
- Roma 0:2 Real Madrid
- Manchester United 1:0 Young Boys
- Juventus 1:0 Valencia
Â
Mugabe Paul/ Bwiza.com
Â
Â
Â


