Umutwe w’iterabwoba wa Daesh wigambye ibitero by’iterabwoba byabereye mu ntara ya Nampula muri Mozambike, aho byibuze abaturage batandatu biciwe baciwe imutwe ndetse n’umubikira w’umutaliyanikazi w’imyaka 83 akicwa arashwe .
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Nzeri, mu mujyi w’ibiruhuko wa Xai Xai uri mu majyaruguru y’umurwa mukuru, Maputo, Perezida Filipe Nyusi yavuze ko abaterabwoba bakoze ubwicanyi ubwo bahungaga abasirikare ba Mozambike, ab’u Rwanda ndetse na SADC boherejwe kurwanya iterabwoba.
Perezida Nyusi yagize ati: “Ku ya 6 Nzeri, kubera ibitero by’iterabwoba, abaturage batandatu baciwe umutwe, batatu barashimuswe, abaterabwoba batandatu barafatwa ndetse n’amazu menshi aratwikwa mu turere twa Erati na Memba, mu Ntara ya Nampula.”
Uyu mubikira w’Umutaliyanikazi yiciwe mu gitero kuri diyosezi yabo mu mujyi wa Chipene mu ntara ya Nampula mu majyaruguru ya Mozambike, cyabaye mu ijoro ryo ku ya 6 rishyira ku ya 7 Nzeri. Maria De Coppi, wari ufite imyaka 84; umubikira w’Umu-Comboni ukomoka muri Santa Lucia di Piave, wabaga muri Mozambike kuva mu 1963 yiciwe muri icyo gitero.
Nk’uko raporo zoherejwe na Fides zibitangaza, abagabye igitero basenye ibikorwa by’icyicaro cy’Abamisiyoneri b’ababikira b’Aba-Comboni, birimo kiliziya, ibitaro, ndetse n’ishuri ribanza n’iryisumbuye. De Coppi yarashwe isasu mu mutwe agerageza kugera muri dortoir aho abanyeshuri bake basigaye bari bari.
Abamisiyoneri babiri bo muri diyosezi ya Concordia-Pordenone bashoboye gucika ni: Padiri Loris Vignandel w’imyaka 45, ukomoka i Corva kandi wahoze ari umupadiri wa paruwasi ya Chions (Pordenone) na Padiri Lorenzo Barro, wari umuyobozi wa seminari ya Diyosezi yo mu mujyi wa Destra Tagliamento.
Arkiyepiskopi Inacio Saure wa Nampula yabwiye ikinyamakuru Agenzia Fides ati: “Ababikira bagenzi ba Maria bahagurukiye kugera i Chipene gufata umurambo we ngo bawushyingure mu bundi butumwa.”
Ku bijyanye n’abagabye icyo gitero, Saure yagize ati: “Ntabwo tuzi neza niba ari abaterabwoba ba kisilamu nubwo bishoboka cyane ko ari bo bateye ubwo butumwa.”
Intara za Nampula na Cabo Delgado zibasiwe n’umutekano muke uterwa no kuba hari imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na Lta ya Kisilamu. Mu gihe ariko muri Cabo Delgado, ibikorwa by’abasirikare baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu bagiye gufasha abasirikare ba Mozambike ari ho byibanze cyane, Intara ya Nampula iikomeje kwibasirwa n’ibitero by’abajihadiste muri aya mezi.


