Abashinzwe umutekano b’u Rwanda (RSF) boherejwe mu karere ka Ancuabe, intara ya Cabo Delgado, muri Mozambike, ku wa Gatanu, itariki ya 31 Gicurasi 2024 bitabiriye umuganda ” basana umuhanda wangiritse ” mu mudugudu wa Nacololo, hafi y’inkambi ya RSF mu Karere ka Ancuabe.

Umuhanda wo mu kigo cya Nacololo washenywe n’imvura kandi muri gahunda yo kuwusana harimo no gutunganya imihanda y’imigenderano, no kubaka imiyoboro y’amazi yo ku nkengero z’imihanda.

Abel Tomomola, umuyobozi wa Nocololo, yavuze mu izina rya Guverinoma ya Mozambique ashima abashinzwe umutekano b’u Rwanda, ku nkunga n’uruhare bagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambike, anashishikariza abaturage baho gukomeza kugira uruhare mu muganda mu rwego rwo kongera kwiyubaka no kubungabunga ibikorwa remezo muri kariya gace.

Mu izina rya (RSF) muri Ancuabe, Lt Col Straton Bizimungu, yashimye abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu mudugudu wa Nacololo ku ruhare bagize ndetse n’ubufatanye mu kuzamura imibereho yabo mu gace kabo.


