Mozambique: Abasirikare 100 b’u Rwanda bagiye kurwana ahitwa Chai hatewe n’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru BBC kivuga ko hari abasirikare 100 b’u Rwanda boherejwe gutabara ku biro by’ubutegetsi by’ahitwa Chai mu Karere ka Macomia ka Cabo Delgado, aho bivuga ko inyeshyamba zateye.

Ni mu gihe abandi ku Cyumweru no kuwa Mbere bari bahanganye n’inyeshyamba mu gace ka Awasse nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Mediafax.

Kivuga ko igitero cyo gufata Awasse cyagabwe ku cyumweru kigakomeza kuwa mbere hagapfa benshi mu mirwano, ahanini ku ruhande rw’inyeshyamba.

Kuba Awasse yafashwe bivuze ko gufata umujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia – uri mu maboko y’abo barwanyi kuva mu kwa munani 2020, nabyo biri hafi.

Hagati aho, imodoka za gisirikare zikomeje kuboneka ziva ku mujyi uri ku cyambu wa Nacala mu Ntara ya Nampula, zigana mu majyaruguru muri Cabo Delgado.

RDF ikomeje gushimirwa n’abatari bake uburyo ikomeje kugira uruhare mu guhashya inyeshyamba muri Mozambique.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

XMA Header Image
Ibyo Karasira agiye guhura nabyo Mageragere- Mahoro wafunganywe na Ntamuhanga ngo hari abazamwakira
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Mozambique: Abasirikare 100 b’u Rwanda bagiye kurwana ahitwa Chai hatewe n’inyeshyamba
    imana ikomeze ibajye imbere muhagararire Urwababyaye neza maze muzatahukane ishema, ababyeyi babafatiye iryiburyo,

  2. Mozambique: Abasirikare 100 b’u Rwanda bagiye kurwana ahitwa Chai hatewe n’inyeshyamba
    imana ikomeze ibajye imbere muhagararire Urwababyaye neza maze muzatahukane ishema, ababyeyi babafatiye iryiburyo,

  3. Mozambique: Abasirikare 100 b’u Rwanda bagiye kurwana ahitwa Chai hatewe n’inyeshyamba
    I personally love your

    Political analysis

  4. Mozambique: Abasirikare 100 b’u Rwanda bagiye kurwana ahitwa Chai hatewe n’inyeshyamba
    I personally love your

    Political analysis

  5. Mozambique: Abasirikare 100 b’u Rwanda bagiye kurwana ahitwa Chai hatewe n’inyeshyamba
    NATWE TULABA SHYINGI KIYE

  6. Mozambique: Abasirikare 100 b’u Rwanda bagiye kurwana ahitwa Chai hatewe n’inyeshyamba
    NATWE TULABA SHYINGI KIYE

  7. Mozambique: Abasirikare 100 b’u Rwanda bagiye kurwana ahitwa Chai hatewe n’inyeshyamba
    Nibahatwike ubundi RDF mukazi kose

  8. Mozambique: Abasirikare 100 b’u Rwanda bagiye kurwana ahitwa Chai hatewe n’inyeshyamba
    Nibahatwike ubundi RDF mukazi kose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *