Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yashimangiye ko inzego zishinzwe umutekano no kurinda igihugu zigomba gushimangira “ituze n’umutekano” muri kugira ngo kizabashe kugera ku bwigenge mu bukungu. Yerekanye ko bisaba gushora imari mu guhugura abarimu ba gisirikare no kwiga amayeri mashya y’intambara zigenda zihindahurika.
Perezida Daniel Chapo akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Mozambique (FADM), yatangaje ibi kuwa Gatanu ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza imyitozo ya gisirikare idasanzwe ku basirikare 525 ba Mozambique batojwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda.

Ni mu muhango wabereye mu kigo cya Nacala Training Center mu Ntara ya Nampula nyuma yo kurangiza gahunda ikomeye y’imyitozo y’amezi atandatu.
Chapo, nk’umukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga mu ijambo rye yagize ati: “Urwego rw’ingabo n’umutekano rugomba kwemeza umutekano wa politiki n’ituze, kugira ngo guverinoma yacu igire umwuka mwiza wa politiki wo gushyiraho urufatiro rw’ubwigenge bwacu mu by’ubukungu.”

Mu magambo ye, ingabo zigomba “guhagarika” iterabwoba, gushimuta, naparamas (umutwe witwara gisirikare ukorera muri Mozambique hagati no mu majyaruguru) “n’ibindi byaha mpuzamahanga bigira ingaruka ku gihugu” muri iki gihe.

Chapo yagize ati: “Imwe mu ngamba zo kugera kuri izo ntego ni ukureba ko ibigo byigisha abasirikare n’abitwara gisirikare byigisha amasomo agezweho ku bijyanye n’ibihungabanya umutekano wa Leta, kuko bihora bihinduka.”
Umugaba w’ikirenga w’ingabo kandi yerekanye ko ari ngombwa gushora imari mu guhugura abarimu n’abatoza b’ibi bigo, kugira ngo bashobore kujya bajyanisha n’igihe amahugurwa.
Ati: “Turahamagarira kandi abayobozi bose b’ingabo n’abashinzwe umutekano kwiga amayeri mashya, tekinike nshya, inzira n’ingamba z’imirwanire, kugira ngo twumve imihindagurikire y’iterabwoba rishya ribangamiye amahoro n’umutekano w’igihugu cyacu”.

Abasirikare ba FADM bahuguwe n’Igisirikare cy’u Rwanda banonosoye ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, intambara zo mu mijyi, kugaba ibitero simusiga, hamwe n’ubuhanga mu kurwana wegeranye n’umwanzi, gushakisha, gutabara ingwate, hamwe n’amayeri yo gutabara byihuse mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bitoroshye.



