Kuri uyu wa Gatandatu ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, zishe abandi barwanyi bane b’umutwe wa Islamic State.
Ni mu gitero zagabye ahitwa “1st May”, agace gaherereye mu Ntara ya Cabo Delgado ku bilometero 10 kugira ngo ugere mu karere ka Macimboa da Praia ari naho hari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba yazengereje iyo ntara.
Uretse kwuca aba barwanyi, ingabo za RDF zanafashe imbunda enye za RPG, eshatu za SMG n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo inyandiko.
Uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Afungi kigenzurwa na Polisi y’u Rwanda kugera aho imirwano yabereye, harimo ibilometero 65. Abarwanyi bakuwe mu birindiro ako gace kiyongera ku tundi turi mu maboko ya RDF.
Kugira ngo Ingabo z’u Rwanda zigere mu gace ka Macimboa de Plaia hasigaye ibirometero icumi.
Mbere yo gufata ” 1st May” yabereyemo imirwano, Ingabo z’u Rwanda zari zanyuze ahitwa Njama nk’uko umunyamakuru wa RBA, Peter Kagabo uri muri Mozambique yabitangaje.
Ubu Ingabo z’u Rwanda ziri kugenzura n’ahitwa “Quelimane 2” aho zikoresha nk’ibirindiro mu bizifasha mu rugamba.
Inzira ya Afungi ni imwe muri ebyiri ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bakoresheje ngo bagere mu mujyi wa Mocimboa da Praia ufatwa nk’indiri y’inyeshyamba.
Kuri ubu Abasirikare bamwe barwana baturutse mu ruhande rumwe, abandi mu rundi ku buryo bose bazahurira ahantu hamwe.
Iya mbere ni iya Afungi unyuze Palma ugana Mocimboa da Praia mu gihe iya kabiri ari ihera Mueda igakomereza Awasse nayo igera Mocimboa da Praia.
Izo ngabo nizimara guhurira muri ako gace, ikizaba gikurikiyeho ni ukugenzura ibice byose by’intara, hanyuma abaturage bagatangira gusubizwa mu byabo nta nkomyi.
Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka nibwo ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique nyuma y’ubusabe bwa Perezida w’icyo gihugu, Filipe Nyusi.
Byari byitezwe ko izi ngabo zifatanya n’iz’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ariko iza SADC zatinze kuhagera na nyuma yo kuhagera ntiziratangira gutanga ubufasha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


