Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zatahuye intwaro nyinshi n’amasasu byari byarahishwe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba ukorerayo witwa Ansar Al sunna.
Ibiro bya RDF byatangaje ko izi ntwaro zirenga 100 zirimo imbunda ntoya, amasasu mato na za roketi. Ngo bi byihebe byazihishe mu mwaka ushize ubwo byirukankanwaga mu duce twa Siri 1 na Siri 2 mu karere ka Mbau.
Ingabo z’u Rwanda ziremeza ko itahurwa ry’izi ntwaro rizabuza ibyihebe amahirwe yo kuba byasubukura ibikorwa by’iterabwoba muri utu duce.






2 Responses
Mozambique: RDF yavumbuye intwaro nyinshi zari zarahishwe n’ibyihebe
Mukomereze aho turabashyigikiye ngabo zacu.
Mozambique: RDF yavumbuye intwaro nyinshi zari zarahishwe n’ibyihebe
Mukomereze aho turabashyigikiye ngabo zacu.