Uwahoze ari Perezida wa Mozambique, Joaquim Alberto Chissano, yasabye Leta ya kiriya gihugu kureba uko yagirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro bahanganye mu ntara ya Cabo Delgado.
Joaquim Chissano yabaye Perezida wa Mozambique hagati y’umwaka wa 1986 na 2005.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Mozambique, yavuze ko bibaye byiza umuyobozi wa ziriya nyeshyamba yakwigaragaza agaha Leta ya Mozambique amahirwe yo kugirana na yo ibiganiro.
Yavuze ko hari “ubwoko bw’iterabwoba bwarangiye binyuze mu biganiro.”
Chissano yavuze ko ibyatumye intara ya Cabo Delgado yisanga mu ntambara bikwiye ibiganiro nk’inzira yatuma ibibazo bya gisirikare n’imibanire bikemuka muri iriya ntara.
Mu biganiro uyu wahoze ari Perezida wa Mozambique yayoboye harimo iby’umutwe w’inyeshyamba za RENAMO zarwanyaga ubutegetsi bwe byashyize iherezo ku ntambara yari imaze imyaka 16 kugera mu 1992.
Perezida wa Mozambique uriho muri iki gihe, Filipe Nyusi, avuga ko afite ubushake bwo kuganira, gusa akaba ategereje ko inyeshyamba zagaragaza ubushake bw’ibiganiro.
Kuva muri 2017 intara ya Cabo Delgado yugarijwe n’intambara ikomeje gusakiranya Ingabo za Mozambique n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Islamic State.
Ni intambara kuri ubu imaze kugwamo abarenga 3,000; mu gihe abarenga 800,000 bavuye mu byabo.
U Rwanda rumaze hafi ukwezi rwohereje muri Mozambique ingabo 1,000 zo gufasha iza kiriya gihugu guhangana na ziriya nyeshyamba, ndetse ibitero by’ingabo z’ibihugu byombi zaguyemo abenshi mu barwanyi ba Islamic State ndetse Leta ya Mozambique inashobora kwigarurira utwinshi mu duce yari yaratakaje.
Uretse u Rwanda, ibihugu byo mu ryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Epfo (SADC) na byo bikomeje kohereza ingabo zabyo muri Mozambique mu rwego rwo gutanga umusanzu mu guhangana n’iterabwoba.


