Mpayimana Philippe mu bahawe imirimo mishya n’inama y’abaminisitiri

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe wigeze kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2017, yahawe imirimo mishya agirwa impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw’abaturage muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Inshingano uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yahawe zemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mpayimana yamenyekanye muri 2017 ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu agakurikira Perezida Paul Kagame n’amajwi 0,73%.

Yaniyamamarije kuba umudepite nubwo nabwo atahiriwe ngo abone amanota yamuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

Mu bandi bahawe inshingano muri Minisiteri y’Ubumwe harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.

Mu bandi bahawe imirimo mishya harimo Batamuliza Mireille wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Ni Minisiteri yari asanzwemo dore ko yari ayirimo nk’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’abana.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Mpayimana Philippe mu bahawe imirimo mishya n’inama y’abaminisitiri
    Murakoze kunkosora aho navugaga ko Mpayimana yagize hafi 2 ku ijana muri za “comments” zo hambere. Kuba yaragize 0.73 ku ijana ariko ntibivanaho ibyo navugaga. Mpayimana ntafite abantu ahagarariye mu gihugu. Ikindi nuko nta shyaka afite, akaba nta rwego na rumwe avugira. Naho kuvugako atavuga rumwe n’ubutegetsi ntabwo aribyo. Arajarajara mu mvugo. Ntaho abarizwa.

      Wagirango Se afatinzira yanyu ya ngoturwane kutavuga rumwe na Leta ntibivuze amacakubiri nokwamamaza ingenga bitekerezo yurwango ahubwo bivuze kuvugibitagenda mubwubahane atarugusakuza nogutukana kuma you tube mwe rero mwabigize umuyoboro ninzira yokugarura ibyabacitse ngomubone uko mumarabantu nkuko mwahoze naho we inzira arimo niyubworoherane nokunenga mumahoro.

    2. Mpayimana Philippe mu bahawe imirimo mishya n’inama y’abaminisitiri

    3. Mpayimana Philippe mu bahawe imirimo mishya n’inama y’abaminisitiri
      Wagirango Se afatinzira yanyu ya ngoturwane kutavuga rumwe na Leta ntibivuze amacakubiri nokwamamaza ingenga bitekerezo yurwango ahubwo bivuze kuvugibitagenda mubwubahane atarugusakuza nogutukana kuma you tube mwe rero mwabigize umuyoboro ninzira yokugarura ibyabacitse ngomubone uko mumarabantu nkuko mwahoze naho we inzira arimo niyubworoherane nokunenga mumahoro.

    4. Mpayimana Philippe mu bahawe imirimo mishya n’inama y’abaminisitiri
      Wagirango Se afatinzira yanyu ya ngoturwane kutavuga rumwe na Leta ntibivuze amacakubiri nokwamamaza ingenga bitekerezo yurwango ahubwo bivuze kuvugibitagenda mubwubahane atarugusakuza nogutukana kuma you tube mwe rero mwabigize umuyoboro ninzira yokugarura ibyabacitse ngomubone uko mumarabantu nkuko mwahoze naho we inzira arimo niyubworoherane nokunenga mumahoro.

    5. Mpayimana Philippe mu bahawe imirimo mishya n’inama y’abaminisitiri
      Ubuse uvuze iki?
      Ni wawe se utajarajara?
      Ni wowe udafite aho ubarizwa kuko iyo uba uhafite nawe inama ya guverinoma iya yakubonye.

    6. Mpayimana Philippe mu bahawe imirimo mishya n’inama y’abaminisitiri
      Ubuse uvuze iki?
      Ni wawe se utajarajara?
      Ni wowe udafite aho ubarizwa kuko iyo uba uhafite nawe inama ya guverinoma iya yakubonye.

  2. Mpayimana Philippe mu bahawe imirimo mishya n’inama y’abaminisitiri
    Murakoze kunkosora aho navugaga ko Mpayimana yagize hafi 2 ku ijana muri za “comments” zo hambere. Kuba yaragize 0.73 ku ijana ariko ntibivanaho ibyo navugaga. Mpayimana ntafite abantu ahagarariye mu gihugu. Ikindi nuko nta shyaka afite, akaba nta rwego na rumwe avugira. Naho kuvugako atavuga rumwe n’ubutegetsi ntabwo aribyo. Arajarajara mu mvugo. Ntaho abarizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *