Mpyisi asobanura ko yiswe izina ry’inyamaswa mu rwego rwo kujijisha urupfu

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse kuzuza imyaka ijana y’amavuko, yasobanuye ko ababyeyi be bamwise izina ry’inyamaswa mu rwego rwo gukumira urupfu rwari rwarishe abavandimwe be bavutse mbere ye.

Mu kiganiro yagiriye kuri Agacuma TV, Mpyisi yavuze ko yavutse mu mwaka w’1922, ari umuhererezi mu rugo iwabo. Gusa ngo ntiyamenya itariki bitewe n’uko igihe yavukiye ku ngoma ya Yuhi V Musinga, abantu batari bakamenye kubara.

Mpyisi yasobanuye ko ababyeyi be babyaye umwana w’imfura, abasha kubaho ndetse aranarama; uwo akaba yarapfuye mu mwaka w’1962. Gusa ngo abandi bakurikiyeho uko ari batandatu, bose barapfuye, ahanini bitewe n’ibibazo byabagaho mu ivuka ry’abana, kuko nta bitaro byabagaho byo gufasha ababyeyi.

Muri icyo gihe, ngo abantu bagiraga imyemerere y’uko mu gihe imfu zibasira abana, ubaye wise umwana wawe izina ry’inyamaswa, urupfu rudashobora kumugeraho nk’abamubanjirije ko bamutware.

Ni yo mpamvu avuga ko ababyeyi be kumwita izina ry’inyamaswa yitwa impyisi, kugira ngo na we azakomeze kubaho nk’imfura y’iwabo.

Yagize ati: “Data yapfushije abana benshi. Abanyarwanda rero bizeraga y’uko iyo umuntu yapfushije abana, akandi kakavuka, bizeraga ko nibamwita izina risanzwe, urupfu rumutwara. Bakizera ko niba bavuga bati ‘Nta mwana wavutse, ni agakoko twabonye kaza mu rugo rwacu’, bakzera bati ‘urupfu ntirutwara agakoko’. Nguko uko Data yaje kunyita bati ‘Ni agapyisi kaje mu rugo rwacu, ntabwo ari umwana.”

Mpyisi abona ko kuba amaze imyaka 100 ari uko Imana yamurinze nyuma yo kumva umubabaro w’ababyeyi be.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mpyisi asobanura ko yiswe izina ry’inyamaswa mu rwego rwo kujijisha urupfu
    Najye Papa yiswe Gikeri kubera mamawe yaramaze kubura abana batandatu bose bapfa,mbere yuko Papa apfa namubajije inkomoko yizinarye nawe abwira nkibi Pastor Mpyizi yavuze

  2. Mpyisi asobanura ko yiswe izina ry’inyamaswa mu rwego rwo kujijisha urupfu
    Najye Papa yiswe Gikeri kubera mamawe yaramaze kubura abana batandatu bose bapfa,mbere yuko Papa apfa namubajije inkomoko yizinarye nawe abwira nkibi Pastor Mpyizi yavuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *