arton77033-b10a6.jpg

Mu 2016, u Rwanda rwitandukanyije n’urukiko rwarutegetse guha Dr. Mugesera indishyi

Sangiza iyi nkuru

Hashize imyaka itatu Repubulika y’u Rwanda yikuye mu masezerano y’urukiko rwa Afurika rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu (AFCHPR), ruherutse kuyitegeka guha Dr. Léon Mugesera indishyi ya 25,000,0000 Rwf ku bwo “kumufunga mu buryo butubahirije uburenganzira bwe”.

Yikuyemo ishingiye ku ngingo ya 5 (3) y’uru rukiko, igena uburyo bwo kwakira ikirego, aho yari imaze kubona ko rwaba rwaranyuranyije nayo, ubwo rwakiraga ikirego cya Safari Stanley wahamwe n’ibyaha bya jenoside, akanakatirwa igifungo cya burundu yarahunze.

Ibyari bikubiye muri aya masezerano

Tariki ya 22 Mutarama 2013 ni bwo u Rwanda rwasinye aya masezerano na AFCHPR, rwiyongera ku bindi bihugu bitandatu.

Nk’uko Igihe babitangaje, aya masezerano yahaga uburenganzira Umunyarwanda cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda gutangamo ikirego kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Uko u Rwanda rwikuye muri aya masezerano

Muri Gashyantare 2016 ni bwo u Rwanda rwikuye mu masezerano hagati yarwo na AFCHPR bitewe n’iki kirego cya Safari, nk’uko byashimangiwe na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston.

Rwasohoye itangazo rigira riti: “Repubulika y’u Rwanda ibinyujije mu budahangarwa bwayo, yikuye mu masezerano yasinye ku wa 22 Mutarama 2013, agena ububasha bw’urukiko rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko mu ngingo ya 5(3) igena uburyo bwo kwakira ibirego, kugeza isuzumwe igakorerwa ubugororangingo.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda icyo gihe yagaragaje ko AFCHPR yatandukiriye ibikubiye mu masezerano, kuko ngo: “Mu masezerano u Rwanda rwasinye mu 2013, hatarimo guha umwanya cyangwa kwakira ikirego cy’uwahamijwe ibyaha bya jenoside.”

Icyemezo cyo gutegeka u Rwanda guha Dr. Mugesera indishyi, urukiko rwa AFCHPR rwagifriki ya 27 Ugushyingo 2020 nyuma y’aho umuryango we uba muri Canada wari warugejejeho ikirego, urusaba gukora iperereza ku buryo afunzwemo, ndetse urusaba gutegeka u Rwanda kumurekura.

arton77033-b10a6.jpg Urukiko rwa AFCHPR rukorera i Arusha muri Tanzania

Kuba u Rwanda rwarikuye muri aya masezerano, ishobora kuba impamvu yatuma rutubahiriza iri tegeko rya AFCHPR, n’ubwo ku ruhande rwarwo ntacyo rurabivugaho.

Gusa ikiriho ni uko ubusanzwe rutemera ko uburenganzira bwa Dr. Mugesera butubahirijwe nk’uko byigeze gutangazwa n’Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Hillary Sengabo ubwo yari akiri kuri izi nshingano.

Muri Mata 2016 ni bwo Dr. Mugesera yakatiwe igifungo cya burundu. Yarajuriye ariko muri Nzeri 2020, Urukiko rw’Ubujurire rutesha agaciro ubusabe bwe, rushimangira igihano yahawe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *