Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, giherutse kwereka itangazamakuru abarwanyi 22 b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bari mu maboko yacyo, barimo 4 bacyishyikirije.
Umuvugizi w’ibikorwa bya FARDC byahawe izina rya Sokola 2, Lt Col. Guillaume Ndjike Kaiko yasobanuye ko ifatwa ry’aba barwanyi ari umusaruro w’imirwano imaze iminsi hagati y’impande zombi.
Muri videwo FARDC yashyize ahabona kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022, humvikanamo amajwi y’abarwanyi babiri barimo uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Uyu agira ati: “Iwacu ni mu Rwanda, mu karere ka Nyanza, umurenge wa Busasamana, akagari ka Nyanza, umudugudu wa Gakenyeri.”
Iyi videwo y’iminota 2 n’amasegonda 52, ntabwo yumvikanamo amazina y’uyu murwanyi cyangwa ibisobanuro by’uko yinjiye muri uyu mutwe ukorera muri Teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa RD Congo.
Bivugwa ko abarwanyi bakomoka mu mahanga, FARDC yabashyikirije urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe umutekano wo ku mbibi, ruzwi nka EJVM.

2 Responses
Mu barwanyi ba M23 FARDC iherutse gufata harimo uvuga ko iwabo ari i Nyanza mu Rwanda
Ariko ntagitangaje rébellion zose kw’isi zikora recrutement muturere ziherereyemo
Byaba ari ikibazo ari umusirikare ukuri en service mukindi gihugu
Hari abanyarwanda baba muri DRC ndetse no munkengero z’ibihugu byombi mujye mukora ubusesenguzi neza muduhe amakuru asesenguye adasiga urujijo