Mu bihugu 2 by’ibihangange, njye nzi kimwe gusa, ni u Rwanda- Gen. Mubaraka

Sangiza iyi nkuru

Gen Mubaraka Muganga avuga ko mu bihugu by’ibihangange azi, u Rwanda ruza ku isonga, umwanya wa kabiri ugahatanirwa n’ibindi bihugu bitandukanye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko, rwibumbiye muri AERG na GAERG, imiryango yombi ihuza urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo basozaga igikorwa bise AERG/GAERG week, mu karere ka Nyagatare.
Avuga ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda n’u Rwanda muri rusange, uburyo izi ngabo zoherezwa mu butumwa zikabusoza neza, avuga ko u Rwanda ari igihangange, undi mwanya ugahatanirwa n’ibindi bihugu atatangaje.
Ati: “ubundi rero nkunze kuvuga ngo mu bihugu bibiri by’ibihangange, njye nzi kimwe gusa, ni u Rwanda ibindi bikarwanira umwanya usigaye, kandi nabwo bawurwanira nabi bakavuga bati, u Rwanda nimudutabare, mudukize, tukagenda twihuse tugashaka uwo twaba tuwutije”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urubyiruko rwari rumuteze amatwi yakomeje arubwira ko atishimira kumva bavuga ko hari abashomeri muri rwo, ko habonetse ikiraka nta zindi ngabo yatwara kugikora bahari, akabizeza ko ubushomeri bwabo ari ubw’igihe gito.
Ati: “Wenda murashomereye akanya gato kuko nta kiraka gihari, ariko njye nifuzaga nk’ubu hakaboneka nk’ikiraka hano nta n’izindi ngabo natwara,… umutoza wacu yadutoje neza aranaduhahira ku isoko”.
Yasabye urwo rubyiruko guhora rwiteguye, ruzirikana ko u Rwanda rutera, ntiruterwa, ati” niyo mpamvu rero mugomba guhora mwiteguye, iby’ubushomeri rero ni ubw’akanya gatoya”.
Nta ntare iribwa n’imbwa
Gen Mubaraka yagarutse ku bantu bakifitemo ingengabitekerezo ya jenoside, avuga ko abo ari babandi batagira uwo batera ubwoba, ko ari ukubima amatwi, umuntu agatera intambwe akabahunga.
Ati: “umuntu ufite ingengabitekerezo uretse kwimanika agapfa cyangwa agaceceka, abivuze ubyumva jya ucira wigendere kuko ni nko gushaka ngo akugweho gusa, kugirango umukize akomeze rero kubaho tera urutambwe rumwe wigendere ujya imbere, imbere heza, niho twifuza”.
Akomeza avuga ko ab’ingengabitekereza batavamo ikiraka, ati: “bariya [abafite ingengabitekerezo] ntacyo, nta kiraka rwose, twaba tubasha kujya ahantu tukahikura haruse u Rwanda inshuro 89 mukongeraho turiya tundi twagiyeyo tugera ku 11, bariya ntacyo, nta kiraka rwose”.
Umuntu ufite ingengabitekerezo, ni ukumuhunga, ukamureka, ati: ‘ubundi baravuga ngo nta Ntare iribwa n’imbwa, niyo mpamvu iyo imbwa imotse intare iragenda, ikavuga iti reka mbe ngiye”.
Akomeza avuga ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda ko zihabwa ubutumwa zikagenda kandi zigakora neza, Ati: “umutoza uturusha intwambwe twese aratubwira tukumva, akavuga ati murava hano mugende mugarukire aho, tukava hano tukagera ahakubye u Rwanda inshuro 89 [igihugu atavuze izina] tukagerayo tukavayo kandi mu minsi mikeya”.
Arasobanura impamvu umutoza ubarusha intambwe ababwira bakagenda, ati: “dutinzwa nuko atubwira gusa ngo nimugende, kandi iyo atubwiye ngo nitugende aba afite impamvu, ni izo mpamvu zo kurengera Abanyarwanda, no kwereka bariya basize bakoze ibidakorwa ko batakongera ngo babishobore ngo babitinyuke”.
Gen Mubaraka Muganga, ni umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Uburasirazuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *