Mu Bubiligi: Abacamanza 55 bafunzwe kugira ngo basogongere ku mibereho y’imfungwa

Sangiza iyi nkuru

Abacamanza 55 bo mu Bubiligi bafungiwe muri gereza yo mu murwa mukuru, Bruxelles, guhera kuri uyu wa 17 kugeza kuri uyu wa 18 Nzeri 2022 kugira ngo basogongere ku mibereho y’imfungwa n’abagororwa.

Leta y’u Bubiligi, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bwabitangaje, yasobanuye ko aba bacamanza b’abakorerabushake, bafungiwe muri gereza nshya ya Haren kuva saa tatu z’igitondo, kandi ngo bari gufatwa nk’abafungwa basanzwe.

Minisitiri Vincent Van Quickenborne ufite amagereza mu nshingano, mu itangazo yasohoye, yasobanuye ati: “Abacamanza bazi ibibera muri gereza ariko kugira ngo babyimenyere ubwabo, bafunzwe kugira ngo babone ibimenyetso. Barakurikiza amategeko n’amabwiriza y’abashinzwe gereza. Intego ni ukugira ngo biyumve nk’abafunzwe.”

Bakigera muri gereza, aba bacamanza bambuwe telefone, gusa bemererwa gusurwa n’abo mu miryango yabo, nk’abafungwa basanzwe. Barafungurwa saa kumi z’igicamunsi cy’uyu wa 18 Nzeri 2022.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Mu Bubiligi: Abacamanza 55 bafunzwe kugira ngo basogongere ku mibereho y’imfungwa
    Nabanyarwanda bazabamazemo ulwezi. Bazahere muri RIB bumve, bace mu vushinjacyaha bajye muri centrale.

  2. Mu Bubiligi: Abacamanza 55 bafunzwe kugira ngo basogongere ku mibereho y’imfungwa
    Nabanyarwanda bazabamazemo ulwezi. Bazahere muri RIB bumve, bace mu vushinjacyaha bajye muri centrale.

  3. Mu Bubiligi: Abacamanza 55 bafunzwe kugira ngo basogongere ku mibereho y’imfungwa
    Mbega ibintu byiza weee! Ubu bazajya baca imanza neza rwose

  4. Mu Bubiligi: Abacamanza 55 bafunzwe kugira ngo basogongere ku mibereho y’imfungwa
    Mbega ibintu byiza weee! Ubu bazajya baca imanza neza rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *