Mu mujyi wa Catz mu Bufaransa hari kubera cyamunara y’ibimodoka by’intambara n’ibindi bikoresho bya gisirikare byakoreshejwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose mu rugamba rwa Normandie.
Ibyinshi muri ibi birwanisho byakoreshejwe ku munsi uzwi nka D-Day, ubwo ingabo zishize hamwe zarwanyaga u Budage zagabaga igitero ku nkengero za Normandie cyo kubohoza amajyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burayi bwari bwarigaruriwe n’ingabo za Hitler zamenyekanye nk’Abanazi.
Iyi nkuru dukesha BBC ikaba ivuga ko byinshi muri ibi bimodoka by’intambara n’ibindi bikoresho byavuguruwe kuri ubu bikaba bikora neza.
Aya makuru ariko akaba akomeza avuga ko inzu ndangamurage ubitsemo ibi bikoresho imaze imyaka 3 ifunguye ariko nta bantu benshi bayisura ngo bajye kwihera ijisho ibi birwanisho ngo ibyo bashimye babigure.
Nyiri iyi nzu avuga ko kwegeranya ibyo bikoresho ari akazi k’ubuzima bwe amaze imyaka 37 akora, ariko ngo imisoro yo mu Bufaransa ikaba imunaniye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com







