Umuryango utabara imbabare mu gihugu cy’u Bufaransa, Secours Catholique, kuri uyu wa Kane wasohoye raporo y’umwaka ku bukene muri iki gihugu. Ivuga ko n’abantu bahabwa imfashanyo basiba amafunguro amwe kugira ngo ejo bazabone amaramuko, ikibazo cyibasiye cyane cyane abadafite akazi gahamye ndetse n’ababa bonyine.
27% by’abantu basanzwe bahabwa imfashanyo y’ibiribwa n’umuryango wa Secours Catholique “rimwe na rimwe bariyiriza cyangwa bakaburara”, nk’uko umuryango w’abagiraneza b’Abagatolika wabitangaje muri raporo yayo y’uyu mwaka.
Iki kibazo “giteye ubwoba” cyagaragaye cyane mu miryango itinjiza amafaranga cyangwa abantu bibana bonyine.
53% by’abantu bahabwa imfashanyo bahura n’ikibazo cyo kwihaza mu biribwa, kongeraho urugero rw’ababyeyi bahitamo kwiyiriza cyangwa kuburara kugirango abana babo barye nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Uyu muryango wagize uti: “Iyo amafaranga yinjira ari macye, abantu bagabanya ayo bakoresha , bahereye ku biribwa no gushyushya (heating)”.
Umuryango utabara imbabare wa Secours Catholique, ukorera munsi ya Caritas Internationalis confederation, wakoze ubushakashatsi bwawo hagati ya Gicurasi na Kamena 2021 ku ngo 1,088 wagiye uha imfashanyo y’ibiribwa mu 2020.
Caritas ivuga ko abakenera imfashanyo y’ibiribwa mu Bufaransa badahwema kwiyongera, nk’aho babarirwaga muri miliyoni 2.6 mu 2009, ugereranije na miliyoni hagati ya 5 na 7 muri iki gihe.
Icyorezo cyarushijeho gukaza ubukene
Abantu 57% mu mwaka ushize biyandikishije mu bakeneye imfashanyo y’ibiribwa ku nshuro ya mbere, biganjemo imiryango ifite abana n’abantu bakiri bato bari munsi y’imyaka 25 nk’uko byemezwa na Caritas.
Caritas iti “ Icyorezo cyakajije ubukene bwari busanzwe,”
Muri Guma mu rugo ya mbere, ngo ingo 3 ku icumi zemeje ko zatakaje ibyo zinjizaga kubera ingaruka z’icyorezo ku bukungu.
Ifungwa rya za kantine ku mashuri naryo ryatumye amafaranga imiryango yasohoraga ku byo kurya yiyongera.


