Mu burasirazuba hamuritswe igishushanyo mbonera cy'ubukerarugendo

Sangiza iyi nkuru

Impuguke z’Abadage zakoze igishushanyo mbonera kigaragaza ahashyirwa ibikorwa by’Ubucyerarugendo mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba zivuga ko gishyizwe mu bikorwa, hakongerwa amahirwe ku bucyerarugendo mu Rwanda.

Iki gishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo cyamuritswe mu cyumweru gishize kigaragaza ibikorwa bitandukanye byakorerwamo Ubukerarugendo biri mu Turere tugize iyi Ntara.

Gisagara Kalim, umwe mu bari mu itsinda ryateguye iki gishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko basanze muri iyi Ntara hari amahirwe yo kuba bateza imbere ubukerarugendo ku buryo butaboneka ahandi hose mu gihugu, nko kuba ushobora kubona ibiyaga 27 kandi bifite amazi meza, ubukerarugendo bushingiye ku mateka aranga iki gice n’ibindi haba ku bworozi, ubuhinzi, ubukorikori n’ibindi. Avuga kandi ko hari byinshi bagiye babona byabyazwa umusaruro nk’imisozi miremire iriho amabuye mu Karere ka Kirehe ishobora gukorwaho ibikorwa bituma hakorerwa isiganwa ry’amagare y’imisozi n’ibindi.

Iki gishushanyo kigaragaza ko hari amahirwe menshi mu bukerarugendo cyane cyane bukorewe ku biyaga bitandukanye birimo Muhazi,Mugesera n’ibindi, Ubuhinzi bw’indabyo mu Murenge wa Gishari muri Rwamagana. Mu bindi bikorwa harimo Urutare rwa Ngarama muri Gatsibo, Stade ya Rwinkwavu yakirirwagaho Umwami Mutara III Rudahigwa muri Kayonza; Ingoro y’umwami Mutara III Rudahigwa ndetse n’Ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu mu Karere ka Nyagatare n’ibindi.

5803ce890b

Guverineri avuga ko muri iyi ntara hari amahirwe yiterambere atari yakagezweho kuko ubukerarugendo buri ku rwego rwo hasi muri iyi ntara uretse Pariki y’akagera. avugako hari andi mahirwe ashingiye ku miterere y’intara ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku muco bizafasha kwihutisha iterambere ry’iyi Ntara n’igihugu muri rusange. Avuga ko kugira iki gishushanyo bizafasha mu kumenya iby’ibanze byaherwaho ndetse n’amahirwe yose yakorerwaho Ubukerarugendo muri iyi Ntara. Guverineri yavuze kandi ko bazorohereza abikorera mu kongerera agaciro ahantu nyaburanga ku buryo hazinjira mu mubare w’ahasurwa mu Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Guverineri yasabye abaturage ko mu gihe ibi bikorwa bizatangira gukorwa babishyiramo imbaraga kuko amahirwe menshi nabo azabageraho haba ku birebana n’imirimo ndetse ko nk’intara izashyira imbaraga mu gushyigikira iyi mishinga kandi ubuyobozi bw’intara buzakora ku buryo serivisi zisanzwe zitangwa neza kuko serivisi nziza nayo iri mu bikurura ba mukerarugendo.

Emmanuel Hategeka avuga ko iki gishushanyo kimaze amezi 6 gitegurwa, ngo nikimara kwemezwa ku rwego rw’igihugu kizatangira gushyirwa mu bikorwa ndetse iyo mishinga ikagenda yamamazwa hirya no hino ishakirwa abashoramari nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’intara isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *