Mu Bushinwa haravugwa ikibazo cy’igabanuka ry’abaturage gikomeje gufata indi ntera mu myaka ibiri yikurikiranya.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 17 Mutarama 2024, nibwo hashyizwe ahagaragara ibarura ryerekanye ko mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 abantu bangana na Miliyari 1.409 bagabanutse ugereranyije na 2022.
Abahanga mu by’ibarurishamibare bavuga ko ibi byari byitezwe kuko abenshi mu Bashinwa bajya mu mijyi bagahugira mu mirimo ntibabyare.
Prof Stuart Gietel-Basten, umuhanga muri poritike y’irumbuka ry’abantu muri kaminuza ya Hong Kong agira ati” Ntabwo ari igitangaza bafite uburumbuke buri hasi cyane ku isi.Abantu rero bareka kubyara ku mpamvu zitandukanye.
Muri iri barura ryakozwe, Ubushinwa bwagaragaje ko urugero rw’abana bavuka ubu rwamanutse kugera ku 6,39 %.


