Umunyamabanga muri guverinoma (Minisitiri) y’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, yaraye yeguye kuri iyi nshingano, asiga avuze ku masezerano y’abimukira n’iterambere ry’ubukungu yasinyiye mu Rwanda tariki ya 14 Mata 2022.
Ibaruwa y’ubwegure yayishyikirije uwari Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, kuri uyu wa 5 Nzeri 2022, amugaragariza ko yishimiye kuba yarashoboye gukora iyi nshingano neza. Ati: “Natewe ishema no kumara imyaka itatu ndi Home Secretary ku buyobozi bwanyu. Ntewe ishema n’akazi kacu ko gufasha polisi, kuvugurura politiki y’abimukira no kurinda igihugu cyacu.”
Mu byo yishimira guverinoma yagezeho, yanagizemo uruhare runini harimo gushakira umuti urambye ikibazo cy’abimukira bagerageza kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto, abona ko kibagiraho ingaruka zirimo gushimutwa no gukorera ibindi bikorwa bibi.
Patel yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho, guverinoma y’u Bwongereza yari ahagarariye i Kigali muri Mata 2022, yagiranye amasezerano n’iy’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, impande zombi zemeranya ko iki gihugu kiri mu burasirazuba bwa Afurika kizajya cyakira aba bimukira.
Uyu muyobozi yasabye ko Liz Truss wasimbuye Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 6 Nzeri 2022, na we yashyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, n’ubwo hari abakomeje kwifashisha inkiko basaba ko yateshwa agaciro.
Patel yatangaje ko nta bundi buryo bwafasha guverinoma y’u Bwongereza gukemura ikibazo cy’abimukira bagerageza kujyayo mu buryo butemewe n’amategeko, keretse gusa gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye n’iy’u Rwanda.
Yagize ati: “Ni ingenzi ko umusimbura wawe ashyigikira ingingo zose zigize izi gahunda zirebana n’abimukira batemewe n’amategeko kugira ngo hashyirwe mu bikorwa amasezerano mashya arebana n’abimukira, ubwenegihugu n’imipaka. Nk’uko tubizi, nta kindi gisubizo gihari cy’iki kibazo kiremereye kandi guverinoma igomba gukora ibishoboka kugira ngo ikumire ukwinjira kw’abimukira kutemewe n’amategeko.”
Priti Sushil Patel yari Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere kuva tariki ya 24 Nyakanga 2019. Yatangiranye inshingano n’ubuyobozi bwa Boris Johnson nka Minisitiri w’Intebe, ubwo yasimburaga Theresa May wari weguye.




2 Responses
Mu Bwongereza: Minisitiri Patel yeguye, asiga avuze ku masezerano y’abimukira yasinyiye i Kigali
Patel ni umwimukira udashakako abandi bimukira bagira amahoro mu Bwomgereza akawa mugani ngo “Umun… azira undi”! Gusa yakoze amabi menshi ubwo yahishaga za raporo zamuburiraga ku bihugu yashakaga kwegekaho umusaraba w’abimukira. Izo raporo zirimo zijya hanze kandi zikamwandagaza! Ashobora rero kuzaseba ubuzima bwe bwose kubera ariya masezerano abantu benshi bakomeje kwamagana!
Mu Bwongereza: Minisitiri Patel yeguye, asiga avuze ku masezerano y’abimukira yasinyiye i Kigali
Patel ni umwimukira udashakako abandi bimukira bagira amahoro mu Bwomgereza akawa mugani ngo “Umun… azira undi”! Gusa yakoze amabi menshi ubwo yahishaga za raporo zamuburiraga ku bihugu yashakaga kwegekaho umusaraba w’abimukira. Izo raporo zirimo zijya hanze kandi zikamwandagaza! Ashobora rero kuzaseba ubuzima bwe bwose kubera ariya masezerano abantu benshi bakomeje kwamagana!