screenshot_20221127-160354.png

Mu gahinda kenshi, Rudakubana Paul yashyinguwe (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Rudakubana Paul wamamaye mu biganiro bitandukanye kuri YouTube mbere yo kwitaba Imana mu cyumweru gishize, yashyinguwe n’inshuti ze ndetse n’abavandimwe be ejo ku Cyumweru.

Umuhango wo kumushyingura wabereye mu kagari ka Cyabagarura ho mu murenge wa Musanze w’akarere ka Musanze, ari na ho yabarizwaga.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagize umuryango we, inshuti ndetse na bamwe mubazwi mu myidagaduro Nyarwanda barimo Nyarwaya Innocent ‘YAGO’ wakunze kugaragara kenshi agirana ibiganiro na Paul n’abavandimwe be byagiye bitambuka kuri ChaĂ®ne ye ya YouTube.

Uyu muhango wabimburiwe na Misa yo gusabira nyakwigendera yabereye aho we n’abavandimwe be bari batuye.

Abatanze ubuhamya bw’imibereho ya Nyakwigendera, bavuze ko Paul yari umuntu usabana n’abantu kandi ko warangwaga no kubaho asetsa igihe yaganiraga na bagenzi be.

Kuwa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rutunguranye rwa Paul Rudakubana wari ufite imyaka 56 y’amavuko.

Mushiki we witwa Mukasine Thérèse yavuze ko urupfu rwe rushobora kuba rufitanye isano n’inzoga zifite imisemburo iremereye yanywaga, nyamara kwa muganga bari baramubujije.

Byari nyuma yo kumusanga mu cyumba yararagamo yahanutse ku buriri bwe.

Mukasine yavuze ko atari bwo bwa mbere Rudakubana yari yituye hasi, ngo kuko mu minsi yashize na bwo byari byamubayeho bikaba ngombwa ko ajyanwa ikitaraganya kwa muganga.

Yavuze ko icyo gihe bamugeza kwa muganga bababwiye ko “yaburaga iminota itatu ngo apfe, kuko yari afite ikibazo cy’amazi ndetse n’isukari nke mu mubiri.”

Mukasine yavuze ko akeka ko inzoga zo mu bwoko bw’ama liqueur [zizwi nk’ibyuma] Rudakubana yakundaga kunywa ari zo zishobora kuba zamwishe, na cyane ko kwa muganga bari barazimubujije kuko zimurusha imbaraga.

screenshot_20221127-160354.png

screenshot_20221127-160236.png

screenshot_20221127-160402.png

screenshot_20221127-160340-2.png

screenshot_20221127-160333.png

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *