Ibiro byâUmugenzuzi wâimari ya Leta bimaze imyaka isaga itanu bigaragaza abayongobeza umutungo wa Leta, umuke ukagaruzwa ariko umwinshi ukaburirwa irengero, nyamara ababikora ntibabiryozwe. Akanama gashinzwe gukurikirana ikoreshwa ryâumutungo wa Leta, PAC, nako kagasaba ko bikosoka, ariko inzira ikomeje kuba ndende. Mu bucukumbuzi twabakoreye tuzasohora mu ruhererekasne rwâinkuru, twasanze ahubwo bamwe mu batuma amakuru yâinyerezwa ryâuyu mutungo, batangiye gufatwa nkâabanzi bâamahoro, bakabizira. Duhereye muri MINICOM, tuzakomereza nâahandi.
Ubwo yarahizaga abadepite bashya mu Nteko Ishinga amategeko yâu Rwanda, Perezida Paul Kagame yabasabye kurushaho kuba ingirakamaro, bakaba intumwa zâabo bahagarariye, banareba ko ibyo bagenerwa bibakorerwa koko (accountability). Ni na hano yahereye yibutsa ko PAC igomba kongererwa ingufu mu kugenzura abangiza umutungo wa Leta ari nawo wâabaturage.
Hagati aho ariko, bamwe mu bagaragaza amakosa ari mu bigo bya Leta bagamije ko akosorwa ngo umutungo wa Leta we kunyerezwa, baragerwa amajanja, kuko abawunyereza nabo batajenjetse. Mu nkuru zâuruhererekane tuzabagezaho kuri iki kibazo, duhereye muri Ministeri yâUbucuruzi nâInganda, MINICOM.
Muri Kamena 2018, icyegeranyo cyashyizwe ahabona nâUmugenzuzi wâimari ya Leta (Auditor General), kigaragaza ku rupapuro rwa 23 ko iyahoze MINICOM yakubye imishahara yâabakozi inshuro eshatu itabyemerewe. Mu kwitaba PAC, iyi Ministeri yarezwe ko yemeje imishahara yâabakozi itabiherewe uburenganzira na Minisiteri yâAbakozi ba Leta nâUmurimo, bihombya umutungo wa leta.
Muri icyo gihe, Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze yâimari nâUmutungo byâIgihugu (PAC) yakiriye Minisiteri yâUbucuruzi nâInganda (MINICOM) ngo itange ibisobanuro ku makosa akomeye ashingiye ku kutubahiriza amategeko yagaragaye mu yahoze ari MINEACOM, nkâuko byagaragajwe na raporo yâUmugenzuzi wâImari ya Leta ya 2016-2017.
Iyi niyo Minisiteri ya mbere yari yitabye PAC. Mu bibazo abadepite bagaragaje harimo icyo kuba mu ishami ryayo rishinzwe imishinga ryitwa SPIU harimo imishinga itandukanye yagaragayemo ibibazo byo kongera uko bishakiye imishahara.
Depite Niyonsega ThĂ©odomir yavuze ko mu mbonerahamwe yâimyanya yâimirimo ya SPIU yemejwe nâInama yâAbaminisitiri harimo umushinga wa âEnhanced integrated frameworkâ, wari ufite inshingano zo kubaka amasoko mpuzamipaka, aho harimo ko buri mukozi ahembwa ibihumbi 312 Frw, MINEACOM irangije imuhemba ibihumbi 839 Frw.
Yagize ati âMINEACOM yabirenzeho ihemba abakozi bageze kuri batandatu bâuyu mushinga, amafaranga yâumurengera, cyane cyane ku bakozi bakoraga kuri cross border market, aho umukozi yagombaga guhembwa ibihumbi 312 Frw, bo bamuhembye ibihumbi 839 Frw.â Yavuze ko Umugenzuzi wâImari yabiteranyije abona Leta yarahombye miliyoni zirenga 37 Frw.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Sebera Michel, yavuze ko bagize ibibazo mu mishinga ariko ngo bafashe ibyemezo kugira ngo barebe uko babikosora.
Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal, yamwibukije ko icyamuzanye ari ugusobanura impamvu amakosa yabaye ndetse no kwerekana ibyemezo bafatiye ababigizemo uruhare.
Sebera yasubije agira ati: âIcyo twakoze ni uko amasezerano twayahagaritse abakozi turabirukana, ubu twafashe icyemezo cyo kubakurirana.â
Depite Niyonsenga ntiyanyuzwe, ahita abaza ati: âUmukozi uramukurikirana ni we ufite ikibazo cyangwa uwamuhaye amasezerano? Ni ukuvuga ngo mu masezerano yabo harimo ibihumbi 839 Frw aho kugira ngo mushyiremo ibihumbi 312 Frw, ni ukuvuga ngo uwabahaye amasezerano ni we ufite ikibazo, umukozi nta kibazo afite, unamushatse yagutsinda akaguca nâandi mafaranga. Ibyo kuvuga ngo amasezerano yararangiye ni uko umushinga warangiye. Ntabwo ari ukuvuga ngo mwayahagaritse kuko mwabibonye, mukibibona mwarabikomeje, uyu munsi kuba batagikora ni uko wa mushinga utagihari!â
Ubusanzwe iyo urwego rwa leta rushaka guhindura imbonerahamwe yâimyanya yâimirimo rubimenyesha Minisiteri yâAbakozi ba Leta nâUmurimo (MIFOTRA), ikaba ari yo ibyemeza.
Kuba iyari MINEACOM yarabirenzeho igakuba imishahara hafite inshuro eshatu itabyemerewe, Abadepite babifashe nko gusuzugura inzego, bagashimangira ko ibyo Minisiteri yakoze bitubahirije amategeko ndetse ko amafaranga yishyuwe abo bakozi mu buryo butemewe nâamategeko agomba kugarurwa mu isanduku ya Leta.
Irengero ryâamafaranga miliyoni 102 ntiryigeze rigaragazwa
Mu bisobanuro byasabwe na PAC kandi harimo amafaranga miliyoni 102 mu manyarwanda (Amadolari 130.000) yatanzwe na UNOPS mu mushinga warangiye (EIF Tier 1) mu kwezi kwa Kamena 2016 adakoreshejwe, kuva icyo gihe akaburirwa irengero, kuko nta hantu na hamwe Minisiteri igaragaza aho yaba yarakoreshejwe nâinzira zemewe byaba byaranyujijwemo. Imbere ya PAC, abari bahagarariye MINICOM bararuciye bararumira, basezerana kuzabigaragaza babiteguye neza, ariko birangirira aho.
Â

Abakozi bashyizwe mu kazi mu buryo butemewe
Mu mushinga wa âGreat Lakes trade facilitationâ, Umugenzuzi Mukuru wâImari ya Leta yagaragaje ko hari abakozi babiri bashyizwe mu myanya batari ku mbonerahamwe yâimyanya yâimirimo yemejwe nâInama yâAbaminisitiri ku buryo byatumye Leta ihomba miliyoni 18 Frw.
Muri uwo mushinga kandi abakozi ngo banajyaga mu butumwa bwâakazi ntibatange raporo ndetse nâinyandiko zâubutumwa (ordres de mission) zisa nkâizo batekinitse ku buryo zitagaragazaga aho bagiye gukora ku buryo byatwaye amafaranga hafi miliyoni imwe.
Mu mushinga wa âE-waste Managementâ ngo naho habayeho gushyira mu mwanya umukozi utari mu mbonerahamwe yâimyanya yâimirimo nabyo bihombya Leta miliyoni 12 Frw.
Umugenzuzi Mukuru wâImari ya Leta yanagaragaje ko hari inama ya âSPIU Governance Meetingâ, aho icyo kibazo cyâimishahara cyagaragajwe, hafatwa icyemezo ko bigomba guhita bikosoka ariko yaje kujyayo asanga bitarakosowe.
Â

Abagize uruhare mu kugaragaza amakosa ubu bari mu mazi abira!
Mu icukumburamakuru (investigation) twakoze, twasanze aya mafaranga miliyoni 67 Frw yanyerejwe anyujijwe mu kongerera bamwe imishahara mu buryo bufifitse, no gushyira mu myanya abakozi batemewe byaragaragajwe nâumugenzuzi mukuru wâimali ya Leta (Auditor General) abifashijwemo nâumuyobozi mushya wâimishinga ya Leta muri MINICOM (SPIU Coordiator) bwana Hagenimana Martin.
Nyuma yâaho bamwe mu bo bakorana bamaze kumenya neza ko ari we uri kugaragaza aya manyanga yose, yatangiye gutotezwa. Urugero ni nko mu nama ya Senior Management Meeting yabaye kuwa 11/06/2018 (iminsi itatu gusa nyuma yo kwitaba PAC) aho abayobozi bakuru muri Minisiteri basabye ko umuyobozi wâimishinga yirukanwa kubera ko yatanze amakuru kuri PAC asebya urwego rusanzwe rwubashywe. Byahereye ubwo akomeza gukorerwa akagambane ko kumuburabuza mu kazi ke ka buri munsi kugeza ubwo ahagaritswe kumirimo ye nyuma yâamezi atatu gusa MINICOM yitabye PAC. Babiri mu bo bakorana batifuje gutangazwa amazina yabo bavuga ko nta mpamvu ifatika babona yâiri hagarikwa ku mirimo ndetse ko byabateye impungenge ko uru rwego rwa Leta rushobora gukomeza kumungwa nâinyerezwa ryâumutungo niba utinyutse kubigaragaza azajya ahita abizira.
Â
Imvo nâimvano yâiki kibazo.
Nkuko byavuzwe haruguru, Bwana Hagenimana Martin yagizwe umuyobozi mukuru wâimishinga ya Leta muri MINICOM muri Nyakanga 2017, ahita ahabwa inshingayo yihariye yo kurwanya ibikorwa byose bifitanye isano na ruswa nâinyerezwa ryâumutungo wa Leta abisabwe nâuwari umunyamabanga uhoraho murâiyo ministeri Madam Rosemary Mbabazi. muri Ugushyingo 2017, umugenzuzi mukuru wâimari ya Leta yohereje abagenzuzi gukora audit yâimishinga yose ya MINICOM iri muri SPIU (Single Project Implementation Unit), bihurirana nuko hari uyu muyobozi mushya wari warahawe inshingano zihariye zavuzwe haruguru bityo akaba yarafashije aba auditors kubona amakuru yose yari akenewe ku micungire yâumutungo.
Nyuma yâigenzura, raporo yâumugenzuzi mukuru wâimali ya Leta ntiyaguye neza abayobozi bashya ba MINICOM bityo batangira gutoteza uyu muyobozi wâimishinga bamuhora ko ngo yahaye amakuru umugenzuzi wâimali ya Leta, nyamara ayo makuru yari yaragizwe ibanga nâabayobozi bamubanjirije bituma afatwa nkâumugambanyi. Nyuma yo kwitaba PAC mu kwa Gatandatu 2018, abayobozi ba MINICOM barushijeho kwikoma uyu muyobozi wâimishinga kuko ngo yashyize MINICOM ku karubanda, mubyo bise kumena amabanga akomeye yâakazi.
Mu kwezi kwa Munani 2018, Umugenzuzi mukuru wâimali ya Leta yongeye kohereza abagenzuzi gukora audit yâimishinga yose yo muri SPIU ya MINICOM hibandwa ku mwaka wâingengo yâimari ya 2017/2018. Mugutegura iyi nkuru, abakozi twaganiriye batubwiye ko gahunda yo kwirukana umuyobozi wâimishinga yatijwe umurindi no kubona umugenzuzi wâimali ya Leta agarutse muri MINICOM kandi bazi neza ko amakosa yose yabagaragarije mbere ntanarimwe ryakosowe, bityo bigira inama yo kwihutira kumwirukana kugirango atagaragaza andi makosa yakozwe murâuyu mwaka wâingengo yâimali.
Muburyo butunguranye, kuwa 05 Nzeri 2018 umunyamabanga uhoraho SEBERA Michel yamenyesheje Hagenimana Martin (umuyobozi wâimishinga) ko akazi ke agahagaritsweho kuko yakorewe isuzumabushobozi (evaluation) agasangwa adashyitse. Bamwe mubakozi bemeza ko umuyobozi wâimishinga yatunguwe no kubona akorerwa isuzuma bushobozi ku mihigo atasinye atazi kuko bimwe mubiyikubiyemo bitari mu nshingano ze. Bikaba byaratangaje abakozi kubona audit yâimishinga ikorwa umuyobozi wâiyo mishanga agahezwa kandi ariwe mu byâukuri wakagombye gutanga amakuru yose akenewe ku micungire nâimikoreshereze yâamafaranga yâiyo mishanga ayobora.
Tuvugana na bwana Martin Hagenimana kuri telefoni ye igendanwa, yatwemereye ko koko yahagaritswe ku mirimo ye ariko yavuze ko ntabindi atangaza kuri iyi ngingo kuberako yamaze kugeza ikibazo cye ku nzego zibishinzwe ngo arenganurwe.
MINICOM Ntiyifuje kugira icyo ibitangazaho
Twaifuje kumenya icyo Minisiteri yâUbucuruzi nâInganda (MINICOM) ibivugaho, Minisitiri Vincent Munyeshyaka adusaba kubibaza Umunyamabanga Uhoraho Sebera Michel, nawe utaremeye kugira icyo adusubiza, ahubwo akatugira inama yo kunyura ku Ushinzwe ihererakanyamakuru muri Minisiteri akazadushakira umwanya wo kuvugana nabo (Appointment) igihe bazaba babonetse. PS Sebera yongeyeho kandi ko uretse no gutegereza igihe Minisiteri izabonekera ngo igire icyo itangaza, umunsi bazasanga bakeneye kuvugana nâitangazamakuru bazarihamagaza bakagira icyo baritangariza.
Hagati aho, igihe cyose MINICOM izemera kugira icyo itangaza kuri ubu busahuzi bwâumutungo wa Leta bwayikozwemo nkâuko babugaragarijwe na PAC hamwe nâUmugenzuzi wâImali ya Leta, bakanadutangariza icyo baba barakosoye nkâuko babisezeraniye izi nzego zombi, ntituzazuyaza kukibagezaho mu buryo bwihuse.
Â
Â
NTWALI John Williams


