Kuva muri Gashyantare 2022 ingabo z’u Burusiya zatangiza ibitero muri Ukraine, abadipolomate babwo 574 birukanwe n’ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’Uburayi.
Ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bisobanura ko mu birukanwe harimo 83 bakoreraga muri Bulgaria, 45 muri Poland, 40 mu Budage, 35 muri Slovakia, 35 mu Bufaransa, 33 muri Slovenia, 30 mu Butaliyani na 28 muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ibi biro byegamiye ku butegetsi bw’u Burusiya bisobanura ko Abarusiya 19 bakoreraga kuri misiyo y’iki gihugu muryango w’ubumwe bw’Uburayi na bo birukanwe, bose bazira intambara yo muri Ukraine.
Uyu mubare uraruta cyane uw’abadipolomate b’u Burusiya birukanwe ubwo ubutegetsi bwashinjwaga kuroga Sergei Skripal, Umwongereza akaba n’Umurusiya wigeze gukorera urwego rw’ubutasi rw’igihugu akomokamo.
Uburwayi bwa Skripal bwatumye ibihugu bitandukanye byiganjemo iby’i Burayi mu mwaka w’2018 byirukana abadipolomate b’u Burusiya 123.


